Sugira Ernest, rutahizamu w’ikipe ya APR FC ashobora kumara umwaka adakina nyuma yo kugirira imvune ikomeye ubwo yari mu myitozo n’abandi bakinnyi bo mu ikipe y’igihugu, aho yari yahamagawe mu mavubi agomba guhatana n’ikipe y’igihugu cya Uganda mu mukino wo kwishyura.

Ernest Sugira



Sugira Ernest akaba yavunikiye mu myitozo ye ya mbere mu ikipe y’igihugu aho bishobora kurangira amaze amezi arenga atandatu hanze y’ikibuga. Sugira wari wongewe mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura ikipe ya Uganda, yaje kuvunika ubwo yagonganaga na Sauter wa As Kigali yamanuka hasi agakandagira nabi maze igufwa ry’ukuguru rikaza kuvunika.

Sugira wari wizeweho kuzafasha ikipe y’igihugu kuri uyu wa gatandatu, yaje gutaka cyane yibaza ukuntu avunitse nta n’umukino n’umwe akinnye ndetse anatabaza mama we ngo bamuzane.

Sugira Ernest
Sugira Ernest kwa muganga aho ari kwitabwaho

Imvune ya Sugira yahise ituma umutoza ahagarika imyitozo, Sugira ahita ajyanwa kwa muganga aho abaganga bari hafi batangaje ko igufa ryo hasi ry’ukuguru rizwi nka Tibia rishobora kuba ryacitsemo kabiri.

Amavubi y’u Rwanda azakina na Cranes ya Uganda mu mukino wo kwishyura aho azaba ashakisha kugombora ibitego 3-0 yatsindiwe i Bugande, akaba kandi azakina adafite rutahizamu Mubumbyi Bernabe wabonye ikarita ya kabiri y’umuhondo na myugariro Rucogoza Aimable Mambo na we ufite amakarita abiri y’umuhondo.

Sugira Ernest

Sugira Ernest akaba yaritwaye neza muri CHAN 2016 u Rwanda ruheruka kwakira, aho yatsinze ibitego 3 muri iri rushanwa.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU