Kuri uyu wa kane tariki ya 17 Kamana 2017 nibwo umuhanzi w’icyamamare Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben yasesekaye mu mujyi wa Kigali, ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yongeye kugaruka mu Rwanda, aho aje kuririmba mu gitaramo cyo kwishimira intsinzi
Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yongeye kugaruka mu Rwanda, aho aje kuririmba mu gitaramo cyo kwishimira intsinzi



The Ben ukunzwe cyane mu ndirimbo Habibi, Roho Yanjye n’izindi yaherukaga mu Rwanda mu kwezi k’ukuboza 2016 aho yataramiye abanyarwanda mu gitaramo cya East African Party, nyuma yaho aririmba no mu bindi bitaramo bibiri byazengurutse mu ntara z’igihugu.

Ahagana ku isaha ya saa cyenda n’iminota 50 nibwo The Ben yasesekaye mu kibuga cy’indege i Kanombe, maze yakirwa n’umuryango we, hamwe n’umubare mwinshi w’abakunzi be hamwe n’itangazamakuru.

The Ben akigera i Kanombe yahise aganira n'itangazamakuru
The Ben akigera i Kanombe yahise aganira n’itangazamakuru

Akigera ku kibuga cy’indege, The Ben yagize ati “Nongeye kwishimira kugaruka mu gihugu cy’u Rwanda, ni iwacu ndahakunda kandi namwe murankunda.”



The Ben ati "Mu Rwanda ni iwacu ndahakunda kandi namwe murankunda
The Ben ati “Mu Rwanda ni iwacu ndahakunda kandi namwe murankunda
Izi nizo nkweto The Ben yari yambaye
Izi nizo nkweto The Ben yari yambaye

Uyu muhanzi agarutse mu Rwanda kuririmba mu gitaramo cy’intsinzi y’umukuru w’igihugu kizaba kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Kanama 2017, ndetse akaba afite n’ubutumire bwa RDB, aho azaririmba mu gitaramo cyiswe Kwita Izina Gala Night.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU