Umuririmbyi Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben yijeje abanyarwanda kuzabakorera igitaramo kinogeye ijisho mu birori byiswe “Kwita Izina Gala Dinner” azaririmbamo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Kanama 2017, The Ben yatangaje ko yiteguye neza kuzasusurutsa abantu muri ibi birori, ndetse atangaza ko nibiramuka bimukundiye yazakomezanya na RDB mu bikorwa byo Kwita Izina nyirizina bizaba tariki ya mbere Nzeri 2017.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, impande zombi zijeje abanyarwanda kuzabakorera ibirori binogeye ijisho
Mu kiganiro n’itangazamakuru, impande zombi zijeje abanyarwanda kuzabakorera ibirori binogeye ijisho



The Ben ukunzwe cyane mu ndirimbo nka Habibi, Roho Yanjye, Binkolera, Kami n’izindi nyinshi agiye kumara hafi icyumweru mu gihugu cy’u Rwanda, dore ko aherutse no gutaramira abantu bitabiriye igitaramo cy’intsinzi cyabaye kuwa gatandatu tariki ya 19 Kanama 2017.

The Ben ugiye kuririmba muri Gala Dinner aherutse kuririmba mu gitaramo cy’intsinzi
The Ben ugiye kuririmba muri Gala Dinner aherutse kuririmba mu gitaramo cy’intsinzi

Belise Kaliza, umuyobozi mukuru muri RDB ushinzwe ubukerarugendo ari nabo batumiye The Ben yavuze ko bazifashisha amafaranga azava muri iki gitaramo cya “Gala Dinner” kugira ngo bayakoreshe mu bikorwa binyuranye birimo nko gukusanya inkunga izifashishwa mu kubungabunga ibidukikije birimo ibinyabuzima byo muri pariki by’umwihariho ingagi no gushyigikira ibikorwa by’ubukerarugendo cyane cyane gusana imyanya nyaburanga.

Belise Kaliza, umuyobozi mukuru muri RDB ushinzwe ubukerarugendo ari kumwe na The Ben
Belise Kaliza, umuyobozi mukuru muri RDB ushinzwe ubukerarugendo ari kumwe na The Ben



Belise yavuze ko amafaranga azava mu gitaramo azifashishwa mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije
Belise yavuze ko amafaranga azava mu gitaramo azifashishwa mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije

Umuririmbyi The Ben aganira n’itangazamakuru yagize ati “Ibi bintu byaranejeje cyane, Nzifashisha impano Imana yampaye maze ntaramire abantu bazitabira iki gitaramo, ndabizeza ko nzabashimisha cyane.”

The Ben ati "Nzifashisha impano Imana yampaye maze nshimishe abantu"
The Ben ati “Nzifashisha impano Imana yampaye maze nshimishe abantu”

Ibi birori byo “Kwita Izina Gala Dinner” bizaba kuwa gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017 mu nyubako ya Kigali Convention Centre, kwinjira ku muntu umwe ni amadorali $120, mu gihe ameza azicaraho abantu 10 bazishyura $1000.



Ibiciro byo kwinjira mu birori byo "Kwita Izina Gala Dinner" biri hejuru
Ibiciro byo kwinjira mu birori byo “Kwita Izina Gala Dinner” biri hejuru

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU