Tatuwaje (Tatuage) ni kimwe mu bimenyetso umuntu yishyira ku mubiri we mu rwego rwo kuzirikana ikintu runaka akunda mu buzima bwe kurusha ibindi byose.

Nshimiyimana Muhamed benshi bazi ku izina rya Nizzo Kabossi uririmba mu itsinda rya Urban Boyz afite Tatuwaje nyinshi ku mubiri we ndetse zifite n’ibisobanuro by’ingenzi ku buzima bwe.

Nizzo Kabossi ni umwe mu baririmbyi nyarwanda bafite Tatuwaje nyinshi ku mubiri
Nizzo Kabossi ni umwe mu baririmbyi nyarwanda bafite Tatuwaje nyinshi ku mubiri




Abenshi mu bakunzi ba Nizzo bakunze kwibaza cyane impamvu yaba yaramuteye gushyira ibishushanyo ku mubiri we bikabayobera.

Touchrwanda twabateguriye ubusobanuro bwa Tatuwaje ziri ku mubiri wa Nizzo

1.Tatuwaje iri ku kaboko k’iburyo

Ibi bishushanyo biri ku kaboko k’iburyo ka Nizzo bigaragaza igihe yavukiye, handitseho umwaka yavutsemo.

Iyi Tatuwaje igaragaza igihe Nizzo yavukiye, handitseho umwaka yavutsemo.
Iyi Tatuwaje igaragaza igihe Nizzo yavukiye, handitseho umwaka yavutsemo.

2.Tatuwaje ziri ku kaboko k’ibumoso

Tatuwaje zigaragara ku kaboko k’ibumoso ka Nizzo zisobanura Ibishashi by’umuriro by’abashinwa akunda cyane.

Izi tatuwaje zisobanura Ibishashi by’umuriro by’abashinwaNizzo akunda cyane.
Izi tatuwaje zisobanura Ibishashi by’umuriro by’abashinwa Nizzo akunda cyane.



Ku maboko ye yose hashushanyijeho Ibishashi by’umuriro
Ku maboko ye yose hashushanyijeho Ibishashi by’umuriro

3.Tatuwaje ziri ku kaboko k’ibumoso hasi.

Izi tatuwaje zishushanyijeho ibimenyetso by’ibiganza birimo kuramya Imana, ubusanzwe Nizzo ni umuntu ukunda kwisengera cyane, yafashe umwanzuro wo kwishushanyaho ibiganza mu rwego rwo kwerekana ko akunda kuramya Imana.

Ibi ni ibiganza byerekana ko Nizzo akunda kuramya Imana
Ibi ni ibiganza byerekana ko Nizzo akunda kuramya Imana

4.Tatuwaje zigaragara mu ijosi

Mu ijosi rya Nizzo hagaragaramo Tatuwaje zo mu bwoko bubiri.

Harimo amagambo yanditse mu rurimi ry’icyarabu avuga  Allahu Akbar bishatse kuvuga ngo Imana niyonkuru.


Mu ijosi harimo amagambo avuga ngo Allahu Akbar bishatse kuvuga ngo Imana niyonkuru.
Mu ijosi harimo amagambo avuga ngo Allahu Akbar bishatse kuvuga ngo Imana niyonkuru.

Mu kindi gice cy’ijosi rya Nizzo harimo Inyenyeri iriho akantu kerekana umuziki, bigaragaza ko akunda akazi akora.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU