Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba, aravuga ko ubutumwa bwose bwo kugarura amahoro mu gihe butita butita ku kurinda abasivile bwagafashwe nk’ubudafite agaciro.

Umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen.Patrick Nyamvumba
Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Patrick Nyamvumba




Ishingiro ry’ibi ngo ni uko kuva intambara ya kabiri y’isi yarangira imiterere y’amakimbirane yahinduye isura.

Ibi umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen. Nyamvumba yabigarutseho ubwo yatangaga ikiganiro mu nama itegura iy’ aba minisitiri b’ingabo izabera muri Canada mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka, inama yo ku rwego rwo hejuru iziga ku bikorwa by’umuryango w’abibumbye byo kugarura amahoro ku isi.

Inkuru dukesha Royal Tv ivuga ko abatekinisiye biganjemo abahanga mu bya gisirikare n’abahagarariye ibihugu byabo mu muryango w’abibumbye baturutse mu bihugu 46 bateraniye i Kigali kuva kuri uyu wa kabiri, baramara iminsi ibiri bategura ingingo zikomeye zizagarukwaho mu nama ikomeye izahuza aba minisitiri b’ingabo b’ibihugu bigize umuryango w’abibumbye izabera muri CANADA mu kwezi kwa 11.

Bimwe mu byo aba batekinisiye barimo gusesengura ni ukureba icyakorwa kugira ngo ubutumwa bwo kugarura amahoro burusheho gukorwa neza.

Aba bahanga kandi barasuzumira hamwe niba ibyo ibihugu byiyemeje mu gushyigikira Misiyo z’umuryango wabibumbye zigamije kugarura amahoro byaratanzwe. Ku ruhande rw’u Rwanda ibyo rwari rwemeye mu gushyigikira ubutumwa bwo kugarura amahoro byaratanzwe kandi ngo hari n’ibindi bishobora gutangwa.



Kuba imyivumbagatanyo n’amakimbirane yarahinduye isura nyuma y’intambara ya kabiri y’isi, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba abishingiraho ashimangira ko ubutumwa bw’amahoro budashingiye ku kurinda abasivile buba ari ubwagaciro gake.

Kugeza ubu ku isi hari misiyo zo kugarura amahoro zigera kuri 15, icyenda (9) muri zo zifite inshingano zo kurinda abasivile; muri izo 9 kandi hakaba harimo inshingano zo kurinda abasivile umunani zikaba ziri mu bihugu by’Afurika.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU