Igitaramo cya Kigali Up cyabaye kuri iki cyumweru ubwo cyasozwaga kikaba cyaragaragayemo imitegurire mibi itarigeze igaragara mu bitaramo byose byagiye bibera mu Rwanda.

Umuhanzi Kitoko yari yaje kwihera ijisho igitaramo cya Kigali Up



Kigali Up Music Festival yabaga ku nshuro ya karindwi ikaba yarabaye taliki ya 19 na 20 mu gitaramo cyo gusoza iyi Kigali Up cyabaye ku cyumweru kikaba cyaragarayemo imitegurire mibi ku bahanzi byari biteganyijwe ko bari kuririmba ndetse abenshi batashye bataririmbye kandi bari bahageze.

Umuraperi Riderman yarari ku rutonde rwabahanzi bagombaga kuririmba ariko byarangiye ataririmbye

Mu bahanzi bari kuririmba muri iki gitaramo harimo Jay Polly,Young Grace,Riderman nabandi bahanzi benshi batandukanye gusa bikaba byararangiye muri aba bahanzi bose ntanumwe ugeze ku rubyiniro kandi bari bahageze ndetse baniteguye kuririmba ibintu bitishimiwe nabakunzi ba muzika nyarwanda.

Touchrwanda
Young Grace nawe yari mu bahanzi bagombaga kuririmba



Ubwo umuhanzikazi Soleil Laurent yageraga ku rubyiniro akaba yarahamagaye umuhanzi Ama G The Black amusanga ku rubyiniro amuha nk’iminota 2 aririmba indirimbo ze ibintu bitigeze byishimirwa nabakunzi ba muzika nyarwanda kuko byagaragaye ko abahanzi nyarwanda batigeze bahabwa agaciro muri iki gitaramo ndetse haza kugaragara ikindi kibazo ko Alpha Brondy nawe yagombaga kuririmba nyamara bikarangira atagaragaye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU