Kuri uyu wa kane tariki ya 17 Kamana 2017, ikipe y’igihugu cy’ubugande(Uganda Cranes) yasesekaye mu gihugu cy’u Rwanda aho ije gukina n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda , Amavubi mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike yo kujya muri CHAN 2018.

Uganda Cranes ubwo yasesekaraga i Kigali
Uganda Cranes ubwo yasesekaraga i Kigali



Uganda Cranes ubwo yasesekaraga i Kigali

Ahagana ku isaha ya saa cyenda n’igice nibwo Uganda Cranes yari isesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe, ikaba yaje idafite abakinnyi batatu bakomeye.

Uganda Cranes ubwo yasesekaraga i Kigali Uganda Cranes ubwo yasesekaraga i Kigali



Uganda Cranes ubwo yasesekaraga i Kigali

Uyu mukino wo kwishyura Uganda ije gukina uzaba kuwa gatandatu tariki ya 19 Kanama 2017, ikipe y’igihugu cy’u Rwanda(Amavubi) naramuka atabashije kwishyura ibitego bitatu yatsindiwe i Kitende mu mukino ubanza, Uganda Cranes izahita ibona itike yo kujya muri CHAN 2018 izabera muri Kenya mu ntangiriro z’umwaka utaha.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU