Nyuma yo kwerekeza mu gihugu cy’Ubwongereza aho amaze amezi arenga atatu, ukuriye kompanyi itegura amarushanywa ya Miss Uganda Brenda Nanyonjo, yasabye abafana be gutuza bakamuha agahenge akikorera imibonano mpuzabitsina n’umugabo we kuko biri mu byamujyanye muri icyo gihugu.

Uhagarariye Miss Uganda yasabye abafana gutuza bakareka akishimana n'umugabo

Brenda bakunze kwita Miss Uganda Boss, nyuma y’igihe kigera ku mezi atatu aba mu gihugu cy’Ubwongereza aho avuga ko yagiye mu kiruhuko, yasabye abafana be bamushinja kujya muri icyo gihugu ahunga amadeni abereyemo banki kumuha akaruhuko akishima ndetse akikorera imibonano mpuzabitsina n’umugabo we kuko biri mu byamujyanye kuruhukira muri icyo gihugu.



Brenda Nanyonjo yagize ati “ariko mwa basore mwe muri intasi? ni inde wababwiye kunkurikirana nibereye kumwe n’umugabo wanjye turimo turishimana dukora imibonano mpuzabitsina kandi mutuze nicyo dushaka”

Bamubajije ibijyanye n’umugabo we, Brenda yashubije ko nta muntu uzigera amubona aho ari ho hose. Brenda Nayonjo akaba amaze imyaka itatu abyaye ariko kugeza ubu umugabo we akaba atazwi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU