Umuhanzi Diamond Platnumz nyuma yuko abantu benshi bibajije impamvu yamuteye kumanika ifoto ya Alikiba mu biro bye kandi ariwe muhanzi bahanganye bikaba binavugwa ko amurusha abafana uyu muhanzi yasobanuye impamvu yabimuteye.



Ubwo uyu muhanzi Diamond Plutnumz yari yatumiwe mu kiganiro Clouds Top 20 cya Clouds FM ikorera mu gihugu cya Tanzania yababijwe ibibazo byinshi birimo gusobanura impamvu nyamukuru yatumye amanika ifoto y’umuhanzi Alikiba kandi bizwi neza ko ari we muhanzi ukomeye bahanganye dore ko binavugwa ko yaba amurusha abafana.

Image result for alikiba 2017

Diamond Plutnumz asubiza icyo kibazo yagize ati Biriya biro si ibya Diamond, Rich Mavoko, Harmonize, si ibiro bya Babu Tale, ni ibiro by’umuziki wa Tanzania, biriya biro byahashyizwe kugira ngo turebe icyakorwa ngo tuzamure umuziki wa Tanzania.”



Yakomeje agira ati “Umuziki wa Tanzania ntiwazanywe hano nanjye gusa cyangwa abo dukorana muri WCB ahubwo hari abahanzi bagiye batandukanye bafite uruhare rukomeye mu muzika ya Tanzania, twahamushyize rero muri urwo rwego, twashatse kuhashyira benshi ariko umwanya uba muto tuhashyira abafite uruhare rukomeye cyane”.

Uyu muhanzi yanavuze kubivugwa ko we na Alikiba baba bahanganye avuga ko ibyo ari ibitekerezo byabo ko ahubwo we ku giti cye atangazwa no kubona abantu batangazwa no kuba yaramanitse ifoto ya Alikiba mu biro.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU