Mu mpera z’icyumweru gishize kuwa kane tariki ya 17 kanama 2017 nibwo umukinnyi Kwizera Marchal ukina umukino ya Volleyball mu Rwanda, agakinira n’ikipe ya Gisagara Vc n’ikipe y’igihugu y’uRwanda nkuru ya Volleyball yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Esperence Mpirwa bagiye gufatanya urugendo rw’ubuzima bw’abashakanye.Uyu mukinnyi w’ikipe ya Gisagara Vc agiye kubaka urugo rwe, nyuma yo gusezera ku mugaragaro mu ikipe y’igihugu y’uRwanda ya Volleyball, amaze gukina umukino wa nyuma wabahuzaga n’ikipe y’igihugu cya Kenya ya Volleyball mu mikino yahuzaga amakipe yo mu karere ka gatanu Zone 5 yabereye mu Rwanda mu kwezi gushize kwa karindwi.

Kwizera Marchal uzwiho ku bloka hagati neza

Kwizera Marchal ni umukinnyi watangiye gukina umukino wa Volleyball akiri muto cyane, ubwo yakinaga mu mashuri abanza mu mwaka wa 4, akomereza mu mashuri makuru, aho yahise atangira gukina mu kicyiro cya mbere, anyura mu makipe akomeya ya hano mu Rwanda, harimo n’amashuri yabarizwaga mu kiciro cya mbere muri Shampiyona ya Volleball mu Rwanda.

Amakipe yo Mukicira cya mbere Marchal Kwizera yakinnyemo:

Umubano Blue Tiger,APR CV, Rayon sport, Gisagara VC n’izindi zitandukanye za hano mu Rwanda.

Amafoto yo gusezerana kwa Marchal Kwizera imbere y’amategeko:

Image may contain: 2 people, people smiling, people standing and suit

Image may contain: 3 people, people smiling

Image may contain: 3 people, people smiling, people standing and suit

Image may contain: 1 person, standing, shoes and outdoorImage may contain: 3 people, people smiling, people standing and suit

Image may contain: 2 people, suit

Image may contain: 4 people, people smiling, people standing and shoesTANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU