Mu gihe habura igihe gito ngo shampiyona itangire, APR FC ikaba yaramaze gutangira kwitegura dore ko izanitabira irushanwa ry’agaciro development Fund naryo ribura igihe gito ngo ritangire, ubu bakaba barimbanyije n’imyiteguro bakora imyitozo ihambaye, umukinnyi Tuyishime Eric (Congolais) avunikiye mu myitozo.

Umukinnyi Tuyishime Eric uzwi nka Congolais ukinira APR FC yagize imvune



APR FC imaze iminsi itangiye imyitozo mu rwego rwo kwitegura amarashanwa atandukanye bafite muri uyu mwaka w’imikino wa 2017-2017, mu myitozo yakozwe ku munsi w’ejo nimugoroba umukinnyi Eric Tuyishime akaba atayigaragayemo kubera ikibazo cyo mu itako yagiriye mu myitozo yo kuwa kabiri nkuko yabitangarije urubuga rwa APR FC nyuma y’imyitozo.

impamvu atakoze imyitozo ati: “nagize ikibazo cy’umutsi wo mu itako niyo mpamvu mwabonye ntakoze imyitozo”.

Tubibutse ko uyu Eric Tuyishime ari mu bakinnyi bazamuwe umwaka ushize w’imikino avuye muri APR accademy icyo gihe hari hagiye gutangira imikino yo kwishyura ya shampiyona gusa.



Umukinnyi Tuyishime Eric uzwi nka Congolais ukinira APR FC yagize imvune

iki kibazo yagize kikaba kidakanganye kuko aragaruka mu kibuga nyuma y’iminsi itatu gusa. APR FC ikaba ikomeje imyitozo uyu munsi batakora saa kumi (16h00) kuri sitade ya Kicukiro.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU