Imyaka ibiri irashize, Umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman mu muziki arushinganye na Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya, Agasaro Farid Nadia ndetse bakaba bamaze kubyarana umwana w’umuhungu witwa Eltad.

Imyaka ibiri irashize, Umuraperi Riderman arushinganye na Agasaro Farid Nadia
Imyaka ibiri irashize, Umuraperi Riderman arushinganye na Agasaro Farid Nadia



Emery cyangwa se Igisumizi ni umwe mu baraperi bakomeye cyane mu gihugu cy’u Rwanda benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Cugusa, Igihano, Induru, Mpereza n’iyitwa Kadage aherutse gushyira hanze.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Kamana 2017, Riderman na Miss Agasaro Nadia bari mu byishimo bidasanzwe kubera isabukuru y’imyaka ibiri ishize babana nk’umugore n’umugabo, dore ko aba bombi basezeranye imbere y’Imana muri Paruwasi ya Kicukiro tariki ya 16 Kanama 2015.

Riderman na Miss Agasaro Nadia bari kwizihiza isabukuru y'imyaka ibiri ishize babana
Riderman na Miss Agasaro Nadia bari kwizihiza isabukuru y’imyaka ibiri ishize babana



tariki ya 16 Kanama 2015 ni umunsi utazibagirana mu mateka ya Riderman
Tariki ya 16 Kanama 2015 ni umunsi utazibagirana mu mateka ya Riderman

Riderman abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto ari kumwe na Nadia maze ashyiraho amatariki y’ubukwe bwabo yongeraho akamenyetso k’umutima kerekana ko urukundo rwabo ruhagaze bwuma.

Riderman abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yerekanye ko urukundo rwabo ruhagaze bwuma.
Riderman abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yerekanye ko urukundo rwabo ruhagaze bwuma.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU