Pirato n’umuhanzi ukora injyana ya Hip Hop  kuri ubu akaba akomeje guhangayikisha abaraperi basanzwe bakora iyi njyana bitewe nimiririmbire ye benshi bemeza ko ari umwe mu baraperi babahanga.



Irankunda Rene ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Pirato numwe mu bahanzi bari kuzamuka mu njyana ya Hip Hop uyu muhanzi akaba yemeza ko iyi njyana yigeze gukundwa cyane hano mu Rwanda abo igiye kongera gusubira mubihe nkibyo yahozemo dore ko abahanzi benshi bakora iyi njyana ubu noneho bamaze kuyigarukamo neza.

Pirato aganira na Touchrwanda akaba yadutangarije ko injyana ya Hip Hop yari yarasubiye hasi bitewe na bamwe mu bahanzi bari barahinduye injyana kugira ngo nabo indirimbo zabo zigire icyo zibinjiriza ngo kuko iyo arebye usanga abakunzi bumuziki bakunda indirimbo zibyinitse akaba aribyo byari byatumye Hip Hop yumwemerere isa nkisubira inyuma.



Pirato watangiye umuziki muri 2009 kuri ubu umaze gukora indirimbo nyinshi zitandukanye ndetse akaba yashyize hanze indirimbo ye nshyashya yise Isaha y’ubwoba yakoranye na P Fla uyu muhanzi nawe akaba yemeza ko igihe kigeze ngo yifatanye nabandi baraperi kongera gukundisha abanyarwanda iyi njyana.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU