Kuri uyu wa kabiri tariki ya 01 Kanama 2017, ikipe ya Rayon Sport yakomeje imyitozo yayo kuri sitade Mumena iyobowe n’umutoza mushya Karekezi Olivier uherutse kuza mu Rwanda.

Imyitozo ya Rayon usanga yitabiriwe n’abafana benshi bose baje kwirebera imbaraga z’abatoza bashya barimo kuyobora iyi kipe.

Mu buryo bwatunguye benshi, abakinnyi barimo Mwiseneza Djamal na Usengimana Faustin bahoze muri Rayon bakaza kujya muri APR FC bagaragaye bakorana imyitozo n’abandi bakinnyi nyuma yuko bamaze iminsi nta kipe bafite.

Mwiseneza Djamal yakoze imyitozo muri Rayon Sport
Mwiseneza Djamal yakoze imyitozo muri Rayon Sport
Usengimana Faustin nawe ashobora kugaruka muri Rayon Sport

Usengimana Faustin yerekeje mu ikipe ya APR FC  muri 2015 aho yari agiye gusimbura Emery Bayisenge warugiye gukina hanze y’u Rwanda, mu gihe Jamal we yerekeje muri APR FC mu mwaka wa 2014 gusa yagize imvune nyinshi zatumye atagaragara mu mikino myinshi ya APR FC.

Usengimana Faustin yahoze akina muri Rayon Sport
Usengimana Faustin yahoze akina muri Rayon Sport

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 01 Kanama nibwo aba basore batangiye gukora imyitozo mu ikipe ya Rayon Sport bahozemo kugira ngo  nibitwara neza bazahabwe amasezerano.

Abafana bari buzuye ku modoka ya Faustin bamushungereye
Abafana bari buzuye ku modoka ya Faustin bamushungereye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU