Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Kanama 2017, mu mujyi wa Kigali I  Kibagabaga ahazwi nka Beirut habereye igitaramo cya Coke Studio cyitabiriwe n’abantu benshi basusurukijwe n’abahanzi barimo Bruce Melodie na Liliane Mbabazi.

Bruce Melodie yashimishije abitabiriye igitaramo cya Coke Studio
Bruce Melodie yashimishije abitabiriye igitaramo cya Coke Studio

Bruce Melodie yashimishije abitabiriye igitaramo cya Coke Studio

Bruce Melodie yashimishije abitabiriye igitaramo cya Coke Studio
Muri iki gitaramo hari higanjemo umubare mwinshi w’abana bato

Intego nyamukuru y’iki gitaramo yari  ukwerekana ko Coke Studio ifunguye imiryango ku bahanzi bo mu gihugu cy’u Rwanda mu rwego rwo gukomeza guteza imbere muzika ny’Africa.

Coke Studio isanzwe ibarizwa mu gihugu cya Kenya gusa ikorera mu bihugu 10 byo muri Africa, ikaba ikoreramo ibyamamare bikomeye muri Africa ndetse no ku isi yose.

Mu gitaramo cyo kuyifungura ku mugaragaro, umuririmbyi Bruce Melodie usanzwe ukorana bya hafi na Coke yataramiye abantu bari babukereye afatanyije na Lilian Mbabazi  hamwe n’aba Djs barimo Infinity na Toxkky.

Bruce Melodie yashimishije abitabiriye igitaramo cya Coke Studio
Melodie yishimiwe cyane
Bruce Melodie yashimishije abitabiriye igitaramo cya Coke Studio
Dj Toxkky ni umwe mu bavangaga umuziki

Itahiwacu Bruce wari umuhanzi mukuru yataramiye abantu abinyujije mu ndirimbo ze zikunzwe cyane nka Ikinya, Complete me n’izindi nyinshi.

Melodie yaririmbye indirimbo zirimo IKinya
Melodie yaririmbye indirimbo zirimo IKinya
Yanga yari yaje kwihera ijisho ibi birori
Yanga yari yaje kwihera ijisho ibi birori

Junior The Premier yifotoranya na Bruce Melodie
Junior The Premier yifotoranya na Bruce Melodie

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU