Umuhanzikazi Young Grace amagambo yanditse ku mubiri we (tatuwaje) akomeje gutangarirwa nabatari bake ngo dore ko abenshi batari baziko yaba afite imyemerere imeze gutyo.

Abayizera Marie Grace wamenyekanye nka Young Grace akaba yariyanditseho amagombo yo muri bibiliya byaje gutungura benshi ngo dore ko abenshi batari baziko yaba afite imyemerere imeze gutyo ndetse bikaba byagiye bikora ku mitima ya benshi.

Young Grace ku mubiri we akaba yariyanditseho amagambo ari mu cyongereza aboneka muri bibiliya aho tugerageje kubishyira mu kinyarwanda yavuze ngo “Uwiteka niwe mwungeri wanjye sinzakena”aya magambo akaba yatangaje abatari bake kuko batibwiraga ko uyu muhanzikazi yaba afite iyi myemerere.

Young Grace aganira na Touchrwanda kumpamvu yaba yaramuteye kwiyandikaho aya magambo akaba yadutangarije ko we akunda gusenga cyane kuko yizera ko Imana ariyo ishobora byose akaba ariyo mpamvu yizera cyane ijambo ry”Imana, ibi bikaba bikaba byakoze ku mitima ya bamwe mu bakunzi ba muzika nyarwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU