Umuhanzi Rugamba Yverry ukunzwe cyane n’imbaga nyamwinshi kubw’indirimbo ze zikomeje kubica bigacika yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Nkuko Njya Mbirota”, maze abantu bacika ururondogoro.

Umuhanzi Rugamba Yverry yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Nkuko Njya Mbirota”,
Umuhanzi Rugamba Yverry yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Nkuko Njya Mbirota”

Yverry yamenyekanye cyane mu ndirimbo Uragiye, n’izindi nyinshi ndetse akaba afite impamyabumenyi y’umuziki yakuye mu ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo, bivuze ko uyu musore afite inararibonye.

Nyuma yo gusezeranya abakunzi be ko mu minsi ya vuba azatungurana, Kuri ubu Yverry yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye Nkuko Njya Mbirota maze abantu banyuranye bishimira uburyo akozemo ndetse banamwifuriza gukomeza gutera imbere.

Umuhanzi Rugamba Yverry yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Nkuko Njya Mbirota”,

Mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda, Yverry yavuzeko ibikorwa byose abishobozwa n’Imana ndetse avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo ahishiye byinshi abakunzi ba muzika cyane cyane abakunda Yverry.

Umuhanzi Rugamba Yverry yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Nkuko Njya Mbirota”,
Yvery arateganya gukora ibindi bikorwa bihambaye mu minsi iri imbere



Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Fayzo, mu gihe amajwi yakozwe na Bob Pro

Kanda hano urebe Nkuko Njya Mbirota ya Yverry

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU