Abahanzi usanga bariyise amazina anyuranye mu rwego rwo kurushaho gushimisha abakunzi babo, cyangwa se bitewe n’ibintu bakunda mu buzima bwabo.

Mu Rwanda kimwe no hanze yarwo usanga abahanzi bafite amazina menshi biyise nyuma yo kwamamara, ndetse bakanayaririmba mu ndirimbo zabo.

Abahanzi nyarwanda barimo Bulldog, Senderi, Riderman, n’abandi benshi bari mu baririmbyi bazwiho kugira amazina menshi yihariye.

Bulldog, Senderi, Riderman, bari mu bahanzi bafite amazina menshi
Bulldog, Senderi, Riderman, bari mu bahanzi bafite amazina menshi




Muri rusange, aba ni bamwe mu bahanzi nyarwanda bazwiho kugira amazina menshi

Ndayishimiye Bertrand

Ndayishimiye Bertrand uzwi nka Bulldog ari mu bahanzi nyarwanda bafite amazina menshi
Ndayishimiye Bertrand uzwi nka Bulldog ari mu bahanzi nyarwanda bafite amazina menshi

Ndayishimiye Bertrand uzwi nka Bull Dogg niwe muhanzi uyoboye abandi bose mu kugira amazina menshi, Bulldog azwi nka

Old Skull

Jisho ry’uruvu

Natorious

Boudha

El Patrone

Semwiza

Sembyariyimana

Bibero bikingiye abarwayi

Cyamakara cy’i Bwanamukari

Gati gaterwa ipasi komotse ku ndege y’umuzungu

Tout près de Jesus

Motherboard

Data Base

Sex Machine

El Maestro

El Diablo

El Classico

Stunna

Mibambwe wa 5 Rwagakoco

Cyambarantama cya Ntabwoba

Cyogere cy’ingoma ya Rwoga

Ngoma ya Sacyega

Ngoma ya Nkondogoro

Double G

Rwagakoco

Kemosabe

Senderi Eric

Senderi International hit nawe yiyise amazina menshi
Senderi International hit nawe yiyise amazina menshi




Uyu muririmbyi ukunzwe cyane mu Rwanda kubera udushya ahorana azwi ku mazina menshi nka:

Eric Senderi

International Hit

3D

Harvard

Tuff Hit

Intare y’Umujyi

Chris Brown w’i Kigali

Trump

Gatsinzi Emery

Umuraperi Riderman benshi bakunze kumwita Igisuzimizi, Riderzzo nandi menshi
Umuraperi Riderman benshi bakunze kumwita Igisuzimizi, Riderzzo nandi menshi

Gatsinzi Emery benshi bamuzi ku izina rya Riderman gusa akunda kwiyita:

Igisumizi

Rusake

Rutenderi

Umugaba w’ingabo

Riderzoo

Kokoriko



Hakizimana Murerwa Amani

P Fla akunze kwiyita Capilopi the Great
P Fla akunze kwiyita Capilopi the Great

Murerwa Amani benshi bamuzi ku izina rya P Fla, gusa afite andi mazina yiyise nka:

Imana y’I Rwanda

Mafia Land

Capilopi The Great

Quite Money

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU