Polisi y’u Rwanda ifunze Sano James wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) na Kamanzi Emmanuel wayoboraga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ingufu z’amashanyarazi (EDCL).

James Sano wayoboraga WASAC na Kamanzi wa EDCLUmuvugizi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko aba bombi bafashwe ku itariki 2 z’uku kwezi.

Yavuze ko Sano akekwaho gutanga amasoko ya Leta mu buryo butubahirije amategeko no gukoresha nabi ibifitiye rubanda inyungu.

Yagize ati,”Iperereza rigaragaza ko isoko rimwe rya miliyoni 61 z’amafaranga y’u Rwanda ryahawe Cerrium advisory Ltd. Ryari iryo gutegura no gutanga ibizamini ku bakozi bashya ba WASAC. Irindi ryatanzwe hirengagijwe amategeko ni irya miliyoni 371 z’amafaranga y’u Rwanda ryo kugeza amazi ku batuye Umurenge wa Kayenzi, mu karere ka Kamonyi.”

ACP Badege yavuze ko Kamanzi akekwaho kunyereza umutungo wa Leta, gutanga isoko rya Leta mu buryo butubahirije amategeko no gukoresha nabi ibifitiye rubanda inyungu.Yasobanuye ibyaha akekwaho gukora agira ati,”Ukutubahiriza amategeko kwe kwateje Leta  igihombo cy’ibihumbi 45 by’Amadolari ya Amerika; ni ukuvuga agera kuri miliyoni 37, 530,000 z’Amafaranga y’u Rwanda kubera igurwa ry’ibikoresho 10 bikoreshwa mu gukwirakwiza amashanyarazi bizwi nka Defective Transformers bitujuje ubuziranenge; ndetse n’igihombo kingana n’ibihumbi 280 by’Amadolari ya Amerika; ni ukuvuga agera kuri miliyoni 233,520,000 z’Amafaranga y’u Rwanda cyaturutse ku igurwa ry’ibiti 400 by’amapiloni y’amashanyarazi bitujuje ibisabwa.”

Yagize ati, “Ibyaha aba bombi bakekwaho bigira ingaruka ku iterambere ry’igihugu n’abagituye. Ifungwa ryabo rigamije gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amategeko ku bijyanye by’umwihariko n’ibyaha bafungiwe birimo gutanga amasoko ya Leta mu buryo butubahirije amategeko .”

Umuvugizi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bafatanyije na bo gukora ibyo byaha; kandi yongeraho ko niharamuka hagize abafatwa bazakorerwa dosiye, hanyuma zishyikirizwe Ubushinjacyaha.Ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’amafaranga yakoreshejwe nabi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’ingingo ya 627 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU