Kuri uyu wa 10 Nzeri 2017 muri Kigali Convention Center habereye umuhango w’amasengesho yo gusengera igihugu, umuhango witabiriwe n’umukuru w’igihugu Nyakubakwa perezida Paul Kagame ndetse na bamwe mu byamamare muri muzika nka The ben, Knowless ndetse na Burava.

The Ben yitabiriye amasengesho yo gusengera igihug



Uyu muhango wo gusengera igihugu wabanjirijwe n’amasengesho n’umwanya wo kubwiriza ijambo ry’Imana no kuyiyambaza ngo izafashe abayobozi kuyobora neza abanyarwanda.

Perezida Kagame wari umushyitsi umukuru muri uyu muhango akaba yashimwe abanyarwanda kuba baragize uruhare mu gutegura neza ibikorwa by’amatora ya Perezida w Repubulika y’u Rwanda.

Abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda

Abitabiriye aya masengesho bakaba bacurangiwe indirimbo zisubiza intege mu bugingo n’abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana ba hano mu Rwanda barimo Abaramyi nka Patient Bizimana , Israel Mbonyi , Aime Uwimana , Guy Badibanga Claire Ikirezi , Deborah n’abandi.

Umuhanzikazi Knowless Butera nawe yari yitabiriye aya masengesho



Muri rusange aya masengesho akaba yari agamije gushimira Imana ko yarinze Abanyarwanda mu gihe cy’amatora, amasengesho yahurije hamwe abayobozi mu nzego za leta, abanyamadini , abikorera ku giti cyabo, n’abandi batandukanye.

abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana ba hano mu rwanda

Amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yabaye mu ntagiriro z’ukwezi kwa Kanama ku itariki ya 3 na 4 Kanama 2017 , yitabirwa na Frank Habineza nk’umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, Mpayimana Phillippe wari umukandida wigenga na Perezida Paul Kagame watanzwe n’ishyaka FPR Inkotanyi akaba ari nawe watsinze aya matora, atorerwa kuyobora u Rwanda n’Abanyarwanda mu myaka 7 iri imbere.



The Ben n'abandi banyuzagamo n’abo bagahaguruka bagafatanya n’abandi kuramya Imana

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU