Ntakirutimana Danny ukoresha izina rya Danny Nanone ni umuraperi ukomeye mu gihugu cy’u Rwanda, akaba amaze kwigarurira imitima ya benshi abinyujije mu bihangano bye bikoranye ubwenge n’ubuhanga.



Danny azwi cyane mu ndirimbo nka Sodja, Ndarapa, Ikirori, Inshuti, Ijanisha n’izindi nyinshi ndetse akaba ari mu bahanzi bakunze gutahana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Danny Nanone yakoze ibintu bitarakorwa nundi muhanzi nyarwanda wese
Danny Nanone mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star

Abantu benshi ntago bakunze kumenya birambuye ibijyanye n’ubuzima bw’uyu muraperi kuko akenshi bamubona mu ndirimbo cyangwa se mu bitaramo binyuranye ntibabashe kumumenya birambuye.

Ntakirutimana Danny ukoresha izina rya Danny Nanone yatangaje ibintu byihariye ku buzima bwe
Ntakirutimana Danny ukoresha izina rya Danny Nanone yatangaje ibintu byihariye ku buzima bwe

Mu kiganiro na Touchrwanda, Danny Nanone yatubwiye ibintu byinshi byihariye ku buzima bwe abantu batazi.

1.Danny Nanone akunda abana bato

Danny Nanone ngo mu buzima bwe yikundira abana bato, akenshi iyo arimo gutembera mu nzira akunze kugenda yisuhuriza abana bato, ngo biramushimisha cyane.

2.Indirimbo yamushimishije kuva yatangira gukora umuziki

Danny Nanone yatubwiye ko indirimbo yitwa “Inshuti” yakoranye n’umuhanzikazi Butera Knowless ngo yamushimishije cyane kuko yamugejeje ku musaruro ufatika harimo nko kuba yaranahatanye muri Salax Awards mu cyiciro cya Best Videos of the Year.



3.Ikintu Danny akunze gukora cyane mu buzima bwe

Danny ni umwe mu baraperi bakunda gusoma ibitabo cyane, ngo akenshi iyo ari mu rugo iwe aba arimo gusoma igitabo, yanatubwiye ko muri iyi minsi ari gusoma icyitwa Think Big, iyo atabonye umwanya wo gusoma ibitabo akunze kuba arimo kumva umuziki.

4.Danny yanga akarengane

Mu bintu uyu muraperi yanga cyane mu buzima bwe, icyambere ni akarengane, ngo yanga kubona umuntu barimo kumurenganya cyangwa se nawe ubwe bamurenganya.

5.Ibihe bibi Danny yagiriye mu muziki

Buri muhanzi usanga afite ibihe bibi yanyuzemo bikamuca intege k’uburyo bibaye ngombwa yareka umuziki, Kuri Danny Nanone ngo ikintu cyamuciye intege cyane kurusha ibindi n’inkuru nyinshi mbi zagiye zimwandikwaho, rimwe bakavuga ngo Danny yambuye, Danny yateye inda n’ibindi byinshi.



6.Danny Nanone nta mukunzi agira

Danny aremeza ko akiri ingaragu, gusa ngo bibaye byiza uyu mwaka urashira yaramaze kubona umukunzi, ku bijyanye no gushinga urugo byo ngo bizizana.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU