Ikipe ya APR FC irakora imyitozo ya nyuma uyu munsi i tariki ya 26 nzeri 2017 mu gitondo ku kibuga cya ferwafa, yitegura umukino w’iminota 27 yari isigaye ku mukino wari wayihuje na Rayon Sport mu mukino wa super cup igikombe kiruta ibindi bikinirwa hano mu Rwanda.



Ishyirahamwe riyobora umupira w’amaguru mu Rwanda ferwafa ryamaze gufata icyemezo cy’isubikwa ry’umukino wahuje APR FC na Rayon Sport kubera ikibazo cy’umuriro.

Ferwafa ikaba yanzuye ko uyu mukino usubukurwa ugakomereza aho wari ugeze hakinwa iminota 27 yari isigaye kugira ngo umukino urangire aho gukinwa iminota 90 nkuko bamwe babyiyumvishaga ndetse n’ibitego ntacyahindutse ndetse ibi ntibyana kuyeho ikarita y’umutuku yahawe umukinnyi Imran Nshimiyimana.

Ibi byemejwe hiyambajwe amategeko ya CAF na FIFA nyuma y’uko ayari yashyizweho ngo agenge umukino wa super cup atumvikanyweho n’impande zombi zarebwaga n’iki kibazo. Uyu mukino ukazakinwa kuri uyu wa gatatu ukazabera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo saa kumi(16h00)nkuko bigaragara mu ibaruwa ya ferwafa.

Ikipe ya APR FC ikaba rero igomba gukora imyitozo ya nyuma uyu munsi kuwa kabiri mu gitondo saa tatu (09h00) ku kibuga cya ferwafa mu rwego rwo kwitegura uyu mukino n’ubwo atari iminota 90 yose y’umukino.


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU