Agasozi ka Sabanegwa cyangwa Sabanerwa bitewe n’uko ibihugu byombi by’ u Rwanda n’u Burundi bikita, gakomeje guteza ikibazo gikomeye ku baturage bagaturiye, cyane cyane ku baturage bo ku ruhande rw’u Rwanda, bavuga ko bakomeje guhohoterwa n’Imbonerakure zibafatira mu butaka bw’aka gasozi.

Agasozi ka Sabanegwa cyangwa Sabanerwa



Agasozi ka Sabanegwa katavugwaho rumwe n’impande z’u Rwanda n’u Burundi, dore ko buri gihugu gihamya ko aka gace ari akabo, gaherereye mu gishanga cy’Akanyaru ku gice cyo mu karere ka Gisagara aho u Rwanda ruhurira n’u Burundi.

Hashize igihe kitari gito Abanyarwanda bemeza ko aka gasozi ari akabo, Abarundi nabo bakemeza ko ari akabo nk’uko abahaturiye babivuga, ndetse n’umukuru w’igihugu cy’u Burundi Pierre Nkurunziza nawe akavuga ko ngo yakuriye hafi yaho akaba abizi neza ko u Rwanda rukiyitirira.

Sabanegwa Abarundi bita Sabanerwa ni agasozi umuntu agereranyije gafite ubuso bwa kilometero kare hafi 2, uruzi rw’Akanyaru rukaba rukanyura inyuma.

Sabanegwa Abarundi bita Sabanerwa

Kugera tariki 15/05/2014 ubwo hatangiraga kubakwa andi mazu abiri y’Abarundi ariko abasirikare b’u Rwanda bahagarika iki gikorwa kuko Abanyarwanda bavuga ko ikibazo cy’aka gasozi kikiri kwigwaho na komisiyo ibishinzwe bityo hakaba ntawemerewe kuhubaka, ubundi aka gasozi kari gatuweho n’umuturage umwe gusa w’umurundi.



Kugeza ubu impande zombi ntabwo zivuga rumwe ku by’aka gasozi

Inkuru dukesha ikinyamakuru ukwezi.com ni uko ngo Abanyarwanda baturiye aka gasozi mu murenge wa Kigembe mu kagari ka Rubona umudugudu wa Nyakabuye iyo bagiye muri aka gace aho basanzwe bafite n’imirima bahinga, iyo bagerageje guhinga cyangwa kwahira ubwatsi bw’amatungo, basagarirwa n’Abarundi babafata bugwate, akenshi bakabambukana bakabajyana iwabo bakabakubita, bakabarekura ari uko imiryango yabo yemeye gutanga amafaranga atubutse.

impande zombi ntabwo zivuga rumwe ku by’aka gasozi

Aba baturage bavuga ko babangamirwa cyane n’uburyo umutekano wabo muri aka gace usagarirwa n’ Abarundi nyamara bo batajya babasagarira mu gihe bahageze. Umwe muri abo baturage avuga ko afite imvune amaranye amezi ane, yatewe n’inkoni Abarundi bamukubise bamufatiye muri Sabanegwa arimo kwahira ubwatsi bw’inka.

Iby’aka gasozi ariko si bishya nk’uko abaturage babyemeza, kuko ngo kuva mu myaka myinshi ishize buri ruhande rukiyitirira, hanyuma igihe cyo guhinga cyagera buri wese akavuga ko ari we ugomba kuhahinga. Gusa ngo uko u Rwanda n’u Burundi byagiye birebana ay’ingwe, ninako abaturage bo ku ruhande rw’u Burundi bagendaga barushaho guhohotera Abanyarwanda bahaturiye, kugeza ubwo ubu ntawatinyuka no kuhanyura mu gihe atari kumwe n’abandi benshi.

Ubwo yagarukaga kubyerekeranye n’aka gasozi we, Perezida Pierre Nkurunziza yarahiye avuga ko yakuriye hafi y’aka gasozi, kandi ko katigeze kaba ak’u Rwanda. Nkurunziza ati:

Agasozi ka Sabanerwa ntikigeze kaba ak’ i Rwanda, kuva cyera kahoze ari ak’ u Burundi. Turindiriye icyo abatwumvikanisha bazakora. Njyewe hari icyo mbiziho ubwanjye, Sabanegwa ntabwo yigeze iba iy’u Rwanda, nakuriye hafi ya kariya gace ndabizi.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU