Umuririmbyi wo mu itsinda rya Urban Boyz, Niyibikora Safi uzwi nka Safi Madiba yagaragaye bwa mbere ari kumwe na Judith Niyonizera bitegura kurushinga mu minsi ya vuba.

Safi Madiba ahagararanye na Judith Niyonizera bitegura kurushinga
Safi Madiba ahagararanye na Judith Niyonizera bitegura kurushinga




Safi ni umwe mu baririmbyi bamaze kubaka ibibanza mu mitima ya benshi, ndetse ni umwe mu nkingi za mwamba mu itsinda rya Urban Boyz riherutse kwegukana PGGSS6.

Mu minsi ishize nibwo hamenyekanye amakuru ahamya ko uyu musore agiye kurushingana n’umukobwa witwa Niyonizera Judith maze abantu benshi baravugishwa karahava, gusa nyirubwite abima amatwi.

Nkuko urupapuro rw’ubutumire rubigaragaza, ku itariki ya 1 Ukwakira 2017 nibwo hazabaho umuhango wo gutanga inkwano no gusaba umugeni mu muryango wa Niyonizera, ibi bikaba bizabera ku i Rebero, mu Murenge wa Gikondo ho mu mujyi wa KIgali.

Nubwo hari harasohotse impapuro z’ubukwe bwa Safi na Judith, nta foto nimwe igaragaza aba bombi bari kumwe, gusa Safi Madiba yakuyeho urujijo rw’abantu bakomeje kubibazaho maze ashyira hanze amashusho ari kumwe na Judith n’inshuti ze bari kurya ubuzima ku mazi .



Safi Madiba yagaragaye ari kumwe na Judith Niyonizera hamwe n'inshuti zabo
Safi Madiba yagaragaye ari kumwe na Judith Niyonizera hamwe n’inshuti zabo

Abantu benshi babinyujije mu bitekerezo wasangaga bibasiye Safi Madiba bamubwira ko ngo yahisemo umukobwa badakwiranye, gusa uyu musore we ashimangira ko azakundwakaza Judith ugiye kumubera umugore.

Hatagize igihindutse, Safi na Judith nibamara gukora ubukwe bazahita berekeza muri Canada, dore ko ariho Judith asanzwe yibera.



Biteganyijwe ko Safi na Judith nibamara gukora ubukwe bazahita berekeza muri Canada
Biteganyijwe ko Safi na Judith nibamara gukora ubukwe bazahita berekeza muri Canada

Kanda hano urebe Safi na Judith bari kumwe, barimo kurya ubuzima

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU