Nyuma y’ibihe byiza bagiriye mu ruzinduko baherutsemo muri Uganda itsinda ryabakobwa babiri aribo Charly na Nina kuri ubu bagiye kwerekeza mu gihugu cya Canada mu gitaramo.




Charly na Nina nitsinda ry’abakobwa babiri bamaze kumenyekana cyane kurwego mpuzamahanga ndetse bakaba banaherutse gushyira hanze indirimbo yabo bise Zahabu aba bahanzi bakaba bakomeje kuzenguruka isi bakora ibitaramo bitandukanye.

Nkuko Nina yabitangarije Touchrwanda akaba yatubwiye ko mu mpera z’uyu mwaka bafite ibitaramo byinshi bitandukanye haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo aho yabivuze muri aya magambo “Dufite ibitaramo byinshi twiteguye kuririmbamo, harimo icyo tuzakora cya Jazz Junction, hari ikindi tuzakoranamo na Run Town, ndetse n’icyo tuzakora kinini mu mpera z’umwaka, gusa hagati aho tuzerekeza muri Canada mu mpera z’Ukwakira mu gitaramo twatumiwemo n’abantu bo muri iki gihugu”.




Akaba yakomeje atubwira ko kubera ibitaramo byinshi bateganya aribyo byatumye bashyira hanze indirimbo nshya yabo bise Zahabu kugira ngo bazarusheho guha abakunzi babo ibintu bishya,iyi ndirimbo bakaba barayikorewe na Producer Nessim, amashusho yayo akorwa na Sasha Vybz usanzwe akorera abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afrika.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU