Umuhanzi Muneza Christopher nyuma yirushanwa rya Guma Guma uyu muhanzi abenshi bakagenda bibaza ibyo yaba ahugiyemo dore ko ataraherutse kugaragara mu bikorwa bya muzika kuri ubu akaba yamaze gukuraho urujijo kubyo ahugiyemo.

Indirimbo ya Meddy na Christopher ishobora kuzarangirira mu magambo



Christopher numwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda ndetse akaba ari no mu bahanzi bitabiriye irushanwa rya Guma Guma ryabaga kunshuro ya Karindwi aza no kwegukana umwanya wa kabiri nyuma ya Dream Boys yegukanye iri rushanwa kuri ubu akaba yamaze gukuraho urujijo kuri benshi bibazaga kubyo uyu muhanzi ahugiyemo.

Christopher aganira na Touchrwanda akaba yadutangarije ko aribyo koko hari ibyo yari ahugiyemo ariko nabyo bijyanye numuziki we akaba abizi ko abakunzi be bategereje ibkorwa bye bitandukanye ndetse nawe akaba abafitiye ibikorwa byinshi gusa ikigiye kubimburira ibindi akaba ari indirimbo agiye gushyira hanze iri kumwe namashusho yayo.

Indirimbo ya Meddy na Christopher ishobora kuzarangirira mu magambo



Uyu muhanzi kandi tukaba twamubajije ku bivugwa ko yaba yarakoranye indirimbo na Meddy gusa akaba yirinze kugira byinshi abitangazaho gusa atubwirako niba koko iyo ndirimbo ihari igomba kujya hanze mbere yuko Meddy yongera kugenda gusa kuriwe akaba yumva ko ntabyinshi yabitangazaho.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU