Umukinnyi w’icyamamare ku isi muri ruhago, Cristiano Ronaldo yeretse isi yose imodoka ye nshya nshya yo mu bwoko bwa Ferrari F12 TDF  maze abantu benshi bacika ururondogoro.

Ronaldo azwiho kugira ibikoresho bihenze
Ronaldo azwiho kugira ibikoresho bihenze



Cristiano ari mu bakinnyi bazwiho kugira imitungo ihenze cyane, uhereye ku mazu afite, indege, amato n’imodoka ze.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram uyu mugabo w’imyaka 32 yasangije abamukurikira ubwiza bw’imodoka ye nshyashya iri mu bwoko bwa Ferrari F12 TDF ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 340,000 by’amayero(Angana n’ibihumbi 450,000 by’amadorali).

Cristiano yifotoreje ku modoka ye yo mu bwoko bwa Ferrari F12 TDF
Cristiano yifotoreje ku modoka ye yo mu bwoko bwa Ferrari F12 TDF

Iyi modoka ya Cristiano inywa litiro 6.3 kugira ngo ihaguruke, ikaba ifite umuvuduko uri hejuru cyane ugereranyije na F12 zisanzwe ku isoko, iyi modoka ifite ubushobozi bwo kugenda ibirometero 340 mu isaha imwe gusa, ikaba yabasha kugenda kimwe n’izindi modoka zihenze uyu musore yatunze birimo nka Bugatti Veyron, Bentley GT Speed, Aston Martin DB9 and Phantom Rolls-Royce.

Ronaldo yasubiye muri Espagne nyuma y’iminsi mike amaze mu gihugu cya Portugal aho yari yaragiye gufasha ikipe ye y’igihugu cya mu mukino iherutse guhuramo n’ibirwa bya Faroe, Cristiano akabasha kubona intsinzi y’ibitego bitatu.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU