Umwe mu baririmbyi bagize itsinda rya Active, Sano Derek yatangaje ko yamaze kubona umukunzi mushya wamwibagije Teta Sandra, ndetse ngo bashobora kuzarushingana.

Sano Derek wo mu itsinda rya Active yashimangiye ko yamaze kubona umukunzi mushya
Sano Derek wo mu itsinda rya Active yashimangiye ko yamaze kubona umukunzi mushya



Urukundo rwa Teta Sandara na Derek ruri mu nkundo zavuzwe cyane mu minsi yashize, ndetse bakundaga kubyerekana cyane babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho basohokanye, mu bitaramo ntibasiganaga, n’ahandi hanyuranye.

Urukundo rwa Teta Sandra na Derek rwatangiye kuvugwa ahagana muri 2014
Urukundo rwa Teta Sandra na Derek rwatangiye kuvugwa ahagana muri 2014
Aba bombi ntago bajyaga basigana
Aba bombi ntago bajyaga basigana

Aba bombi bajya gutandukana byabereye rimwe no gutandukana kwa Olvis na Vanessa maze abantu batangira kwibaza ikibazo cyabaye mu itsinda rya Active kiri gutuma batandukana n’abakunzi babo umunsi ku munsi.



Uyu Teta Sandra uherutse kuva mu buroko yanze gutangaza ibijyanye n’umukunzi we mushya gusa ku ruhande rwa Sano Derek we yavuze ko urukundo rwabo ari amateka, ndetse yemera ko yamaze kubona umukunzi mushya.

Mu kiganiro na Touchrwanda, Derek yagize ati “Urukundo rwanjye na Teta Sandara ni amateka, abantu bagishimangira ko dukundana sinzi aho babivana, gusa Teta ntago ari umwanzi wanjye pe, ari mu nshuti zanjye zisanzwe.”

Derek ati "Namaze kubona umukunzi mushya, ibyanjye na Teta Sandra ni amateka"
Derek ati “Namaze kubona umukunzi mushya, ibyanjye na Teta Sandra ni amateka”

Yakomeje agira ati “Namaze kubona umukunzi mushya, gusa aracyari ibanga nzamutangaza namushyize mu mago, sinzi igihe nzabikorera gusa ndateganya kumwerekana namushyize mu mago.”

Uyu musore kandi yakomoje ku makuru avuga ko Active igiye kujya kuririmbira I burayi aho yavuze ko bagiranye ibiganiro n’abategura Kigali Fashion Week ndetse bemeranyije kuzaririmba muri ibi birori.



Derek yasoje abwira abakunzi ba Active muri rusange ko iri tsinda ryashyize hanze indirimbo nshya yitwa Paper yiganjemo ubutumwa bwo mu buzima bwacu bwa buri munsi, ashimangira ko izabashimisha mu rwego rwo hejuru.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU