Nyuma yokoherereza ikipe ya Rayon sport nka rutahizamu wari kuzayifasha gutaha izamu muri uyu mwaka w’imikino tugiye gutangira wa 2017-2018, bikaza kwanga, umukinnyi wari mu igeragezwa Tamboura yasubiye iwabo.




Umukinnyi Tamboura wari umaze iminsi mike ageze mu ikipe ya Rayon Sports ku mugoroba w’ejo nibwo yerekeje ku kibuga cy’indege i Kanombe aho yagombaga gufata indege imusubiza iwabo muri Mali agahaguruka saa moya z’umugoroba.

Uyu mukinnyi yari yaje yizeweho ubuhanga bwo gutaha izamu, gusa ntiyabashije kwemeza abatoza ndetse n’abamubonye igihe cyose yagize amahirwe yo kwiyerekana.

Ibye byabaye nk’ibirangira ubwo uyu musore yagirirwaga icyizere ku mukino uherukaguhuza Rayon Sports na AS Kigali maze agahusha uburyo butandukanye bwashoboraga kubyara ibitego bituma Rayon Sports itakaza uwo mukino wo mu gikombe cy’Agaciro.


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU