Ku myitozo uyu munsi ikipe ya Rayon sport  yiteguraga imikino y’igikombe cy’Agaciro kizakinwa mu mbere z’icyumweru turimo nibwo bakiriye umukinnyi wakunzwe n’abamwe mu bakunzi ba Rayon sport.




Diarra umaze iminsi mike cyane agarutse mu Rwanda, kuri uyu mugoroba hari amakuru yatangazwaga avuga  ko uyu mukinnyi yaba yarangije kumvikana n’ikipe ya As Kigali, ikintu cyari cyateye impungenge abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bamwizeyemo umucunguzi.

Diarra yagize ati: “Oya ayo makuru yo kumvikana na As Kigali ni ibihuha.
Ubu ndi muri Rayon Sports mukanya ndi buze gusinya Insh’Allah”.




Bidatinze ubwo Rayon Sports yari imaze nk’iminota 30 itangiye imyitozo, Diarra yaje kuzanwa mu modoka na Perezida we Gacinya Denis maze yakirwa n’abafana ba Rayon Sports bari bamutegereje ku bwinshi, ni ko kumuterura bamugeza mu kibuga.

Umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yavuze ko byarangiye Diarra yasinye imyaka ibiri muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru, ko bari batindijwe no kubanza kwishyura DCMP.




Uretse Diarra, imyitozo ya Rayon Sports iri no gukorwa na Fuade Ndayisenga wahoze ari kapiteni w’iyi kipe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU