Abahanzi baba hanze y’u Rwanda usanga bagenda bakora uko bashoboye kugira ngo bashyire imbaraga mu muziki, ari nako bagenda bamamaza muzika nyarwanda I Bwotamasimbi.




Shyaka Yves ukoresha izina ry’ubuhanzi rya YFilla mu rwego rwo gushimisha abanyarwanda ndetse no kubereka ko afite ubushake muri muzika yashyize hanze amashusho y’indirimbo Full Loaded ivuga ibijyanye n’ibyiyumvo bya buri umwe mu gihe yabonye ikintu cyimushimisha.

Umuhanzi Shyaka Yves ukoresha izina ry’ubuhanzi rya YFilla
Umuhanzi Shyaka Yves ukoresha izina ry’ubuhanzi rya YFilla

YFilla yavutse tariki ya 20 Kanama 1996, akaba yarabaga mu Rwanda ahazwi nka Kimisagara gusa kubera amasomo yahise yerekeza muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, akaba ari naho akorera umuziki we.

Uyu musore w’imyaka 21 yatangiye umuziki ahagana mu mwaka wa 2012, akaba yarigeze no gushinga itsinda ryitwa Sleekkinz ryamamaye mu ndirimbo nka Amamara na Money First.




Nyuma yo kwerekeza muri Amerika, uyu musore yakoze umuzingo w’indirimbo zinyuranye uboneka kuri Spotify, ndetse akaba yaranahise akora amashusho y’indirimbo Fully Loaded yizeye ko azashimisha abanyarwanda.

YFilla aremeza ko umuziki w’u Rwanda urimo gutera imbere ndetse no nawe yiteguye gushyiramo imbaraga ze zose kugira ngo arusheho gufatanya n’abahanzi nyarwanda mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.

Y Filla aremeza ko azatanga umusanzu we mu guteza imbere umuziki w'u Rwanda
Y Filla aremeza ko azatanga umusanzu we mu guteza imbere umuziki w’u Rwanda




Kanda hano urebe Fully Loaded ya YFilla

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU