Rimwe na rimwe usanga hari abasore bashaka urukundo ariko bagamije ikintu kimwe gusa, nta rukundo na gato bafitiye uwo barushakaho usibye kwikorera imibonano mpuzabitsina, ibyo kubaka urukundo ruhamye  cyangwa se gushinga urugo batabikozwa, bagashakisha impavu iyo ariyo yose yo kwirinda ibiganiro byerekeje kuri iyo ngingo.

ibimenyetso byakwereka umuhungu ukunda yishakira kugusambanya



Nubwo bitoroshye kuba wavumbura imigambi y’umusore nkuwo, hari bimwe mu bimenyetso wagerageza kwitondera kureba, ariyo mpamvu twagerageje kubakusanyiriza bimwe mu bimenyetso biranga uwo musore:

  1. Guhora akwibutsa buri gihe ko ari umugabo:
    Ubugabo si ubwo kwiratanwa. Kuba koko uri umugore, nta kibi kirimo, ni byo bigomba kukunyura, ndetse ukanabyishimira. Ariko niba umugabo/ umusore  mukunda ahora akubwira iteka ubushobozi bw’abagabo gusa ntiyite k’ubushobozi bw’abagore, ubwo ni ubwiyemezi, ashobora kuba atanakunda igitsina gore muri rusange, habe na gato.

2. Guhora avuga ko abagore ntacyo bashoboye
umuntu uwo ariwe wese ahobora ku giti cye, mu bushobozi bwe. Kumva ahora akubwira ko nta kintu umugore yakora ngo kibe kizima,  agahora ashaka kukumvisha ko abagabo ari bo bashoboye gusa, ibyo si ibintu bizima. Niba ukundana n’umusore nk’uyu rero ushatse watangira gukuramo akawe karenge.



3. Kutakwemerera ko umwunganira mu bitekerezo
Umusore wishakira inyungu ze nta rukundo agufitiye ntazigera yifuza kumva ikikuvamo, haba mu bitekerezo cyangwa se haba mu nama zaba zigamije kumwunganira, ahubwo azahora yumva ko ari we ufite ijambo rya nyuma, ko wowe ntacyo wamugiramo inama, agerageza kugucecekesha uramutse ushatse kugira icyo wamwungura.

4. Gutesha agaciro abagore abita abasazi n’imburamumaro
Aha ni kimwe mu bintu bizakwereka ko umugabo ukunda yaba adakunda abagore na gato. Kumva iteka ahora avuga ko abagore ari abasazi ndetse akabagira imburamukoro, bumugaragaza uwi ari we. Ikiza rero nuko wakwigendera hakiri kare ataragusaza kuko ntuzigera ubona ishimwe rye na mba cyangwa se ngo wumve agukunze nkuko wabyifuza.

5. Ubukwe ntacyo buvuze kuri we
Niba mubashije kugera ku biganiro bijyanye n’iby’ubukwe cyangwa gushinga urugo, uzabona ko ntacyo abyitayeho. kenshi na kenshi azahora akubwira ko atasezerana n’umugore, akumvisha ko ntacyo bimaze, ndetse ko kubikora ari ukwangiza umutungo.



Ni byiza rero gufungura amaso ugashishoza, mu gihe wumva uri mu rukundo ariko m gihe cyose uzabona ibimenyetso nkibi twavuze haruguru ku musore ukunda, uzamenye ko ari igihe cyo gushyira ingufuri ku rukundo rwanyu. Uzahite ubivamo hakiri kare ibintu bitarakomera kuko mu minsi iri imbere byakubabaza kurushaho.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU