Kutizerana kw’abakundana, abashakanye cyangwa se mu miryango bikurura umwuka mubihagati yabo, bikanatuma imvururu zikururuka kugeza aho abakundana bashwana, abashakanye bkaba bafata icyemezo cyo gutandukana. Nyamara hari igihe umwe mu bubatse umuryango agerageza kwihangana ariko gushidikanya bikamubuza amahoro ku buryo na byo bitera izindi ngaruka

ibimenyetso nsimusiga byakugaragariza ko umugabo wawe aguca inyuma



Muri ibyo byose rero, inama ni uko atari byiza gukeka umukunzi wawe udafite aho ushingiye, udafite gihamya, kuko niba utekereza ko akubeshya ni ngombwa kumenya gushaka ibimenyetso bitandukanye byatuma umenya ukuri, n’ubwo ibyo bimenyetso ubwabyo bitavuga ukuri ariko kenshi na kenshi aba ari ukuri iyo ubona ko hari akantu katagenda neza mu rukundo rwanyu.

Niba ukeka ko umugabo cyangwa umusore mukundana yaba aguca inyuma, bimwe muri ibi bimenyetso byagufasha hugaragaza niba umugabo wawe aguca inyuma:

Kwiherera avugira kuri Telephone

Mu bisanzwe, mugenzi wawe iyo yitaba Telephone aba agomba kuba iruhande rwawe kandi nta rwikekwe afite kuko wenda aba apanga n’abandi ibyubaka cyangwa se izindi gahunda zisanzwe. Ariko niba umaze kubona ko buri gihe akwibeta kugira ngo yitabe igihe cyose bamuhamagaye uba ugomba gutangira kwitonda no gushishoza kuko ngo burya haba hari icyihishe inyuma.

Ava ku kazi atinze

Umugabo wawe atangiye guhindura igihe yari asanzwe atahiraho, yitwaza impamvu zidafite ishingiro cyangwa zidasanzwe, bikagera n’aho abigira nk’umuco, ni igihe cyo kubyitondera ukabyigaho. Birashboka ko wenda yaba arimo gukora akazi kabimusaba, cyangwa se afite akazi kenshi, gusa ntiyabura kubikubwira nk’umukunzi. Nyamara hagati aho na bwo ni ukwitonda ukabanza kumenya niba icyo gihe aba atagiye gusangira n’undi muntu, cyangwa se yasigaye ku kazi ari kumwe n’inshoreke. Ntugafate imyanzuro yihuse ahubwo mwereke ko nawe ubabajwe n’uko asigaye akora cyane mu buryo bwo kumenya niba koko ugusaba imbabazi kwe guhamye.

Yanga kuvuga menshi

Iyo umugabo arimo kubeshya yirinda kuvuga no gusobanura byinshi. Niba akubwiye iyo yahoze ariko ugasanga yanga kukubwira abo bari kumwe, abo haganiraga muri iryo joro, cyangwa se gusobanura impamvu yatumye atinda gutaha, icyo gihe haba hari agakino arimo kugukinisha wowe utapfa gusobanukirwa ahubwo uba ugomba gukora ubushakashatsi bwawe witonze.

Ntabwo aba agikora imishinga

Kutita ku bintu, kuba nta kikimushishikariza gushakisha no gushyira ngufu mu byatunga urugo rwe, ibi nabyo ni ibintu bigomba kwitonderwa, kuko niba ubona umugabo wawe atacyiyitaho nk’ibisanzwe, yaba arimo gupanga ibintu utazi nko kujya mu kiruhuko, ashaka kwimuka cyangwa se indi mishinga ikakaye, na none se ari gupanga kujya mu kirori. Ibi uba ugomba kubimubaza ukamenya impamvu irimo kumutera kutita ku rugo nk’ubusanzwe iyo ari wa mugabo ufite ibyo arimo bifitiye urugo inyungu arabikubwira.

Ntabwo aba akigaragaza amarangamutima ye

Umubano mu bashakanye usobanura ubucuti no gusangira akabisi n’agahiye. Mu gihe rero ubona umugabo wawe atagikozwa ibijyanye n’amarangamutima abagomba mu rugo haba hari ikibyihishe inyuma.



Ibisubizo bye ntibigira aho bishingira

Niba atangiye kujya agusaba imbabazi z’uko yakerewe ariko ubona bitamufasheho cyangwa se wamusaba amafaranga akakubwira ko ntayo afite kandi uzi neza ko yabonye agashahara k’ukwezi ibyo biba bishobora gusobaura byinshi… tangira ubishyire mu nyurabwenge kandi niwumva hari ibikubujije amahoro izirikeho igisasu ubimubwire.

Ntaba agishaka gusangira nawe ibyishimo

Kumvikana, gukorera no kumvumburira ibintu hamwe ni kimwe mu Bizana umunezero mu muryango. Ntibyaba bisanzwe rero nk’igihe muba mwaramenyereye gukorera hamwe maze noneho wajya kumubona ugasanga wenda ari nko gukora ibintu wowe utari usanzwe uzi. Niba bigenze bityo icyakorwa ni ukumuganiriza akakubwira aho ibyo bishya yakoze yaba yabikuye cyangwa uburyo yaba yabitekereje mu buryo bwo kumenya niba nta wundi babipangiye hamwe.

Agerageza kwiryoshya ku giti cye

Ntawe utashimishwa n’uko umugabo we arimo kwiyitaho, ariko wakwibaza uti ubwo bwiza bumuganisha he? Mu mubano urambye nta wakagombye kwiyitaho cyane ngo yibagirwe undi n’ubwo bose bitagaragara kimwe. Ariko niba umugabo wawe atangiye kujya yigurira imyenda wowe utabizi cyangwa se akajya akunda sport bidasanzwe hamwe n’amavuta amukesha hari igihe aba ashaka gukurura undi muntu utari wowe. Ni ukwitonda.

Aguhereza impano ziziba icyuho cy’ibyo umukekaho

Itondere impano ziba zisa n’aho zigutunguye cyangwa se zitagira impamvu mu gihe ukeka umugabo wawe amababa. Wenda hari nk’igihe ashobora kubona akantu kagushimishije agahita agutekereza ariko hari n’igihe aba abikoze mu kwiyerurutsa.

Amarana igihe gito gishoboka n’inshuti cyangwa umuryango wawe

Niba umukunzi wawe yari yapanze gusohokana inshuti cyangwa umuryango wawe maze agatangira gusaba imbabazi umunsi wageze ko adahari itonde. Kandi igihe umugabo wawe adashishikazwa no kuba yashyikirana n’inkoramutima zawe haba hari icyo yishinja aba yanga ko cyakomeza kwiyongera mu gihe bari kumwe.



Kuba ibi bimenyetso byabagaragariza myitwarire y’abagabo ntibivuze ko abagore nabo badacana inyuma nkuko twabibagejejeho mu nkuru zahise.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU