Umuririmbyi ukomeye mu gihugu cya Uganda kimwe no muri Africa yose, Edrisa Musuuza wamenyekanye ku izina rya Eddy Kenzo yatangaje amagambo benshi bafashe nk’ubwiyemezi bukomeye bamwe baranamutuka cyane.

Edrisa Musuuza wamenyekanye ku izina rya Eddy Kenzo yatangaje amagambo yuzuyemo ubwiyemezi
Edrisa Musuuza wamenyekanye ku izina rya Eddy Kenzo yatangaje amagambo yuzuyemo ubwiyemezi




Uyu muririmbyi w’imyaka 28 mu mpera z’iki cyumweru kirangiye yari yaje mu gihugu cy’u Rwanda mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Mani Martin(Afro Remix) gusa byari biteganyijwe ko ari bumare umunsi umwe mu Rwanda ubundi akabona gusubira iwabo.

Eddy Kenzo yaje mu Rwanda mu gikorwa cyo gufata amashusho y'indirimbo yakoranye na Mani Martin
Eddy Kenzo yaje mu Rwanda mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Mani Martin




Mu kiganiro na Ten to Night, Eddy Kenzo yabajijwe ibibazo binyuranye birimo n’uburyo abantu bakomeye muri Uganda bamwihaye kuko atazi icyongereza maze avuga ko ibikorwa aribyo by’ingenzi ndetse ahamya ko muri abo bamurusha icyongereza nta numwe umurusha kwamamara.

Eddy Kenzo yagize ati “Icyongereza ni ururimi, ntago kuba ntazi kukivuga neza bisobanuye ko ndi umuswa kuko ibikorwa nibyo bya mbere, ndemeza neza ko nta muntu numwe undusha kwamamara mu gihugu cy’ubugande, Na Perezida ubwe murusha izina haba mu gihugu no hanze yacyo.”

Eddy Kenzo ati na Perezida ubwe ntago andusha kwamamara
Eddy Kenzo ati na Perezida ubwe ntago andusha kwamamara




Abantu bibajije impamvu yatumye Eddy Kenzo avuga ko yamamaye kurusha Perezida birabayobera, bamwe batangira kubifata nk’ubwiyemezi buhambaye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU