Umwari witwa Elcy Ishimwe uherutse kuvugwaho kuba ari mu rukundo n’umuririmbyi ukomeye mu gihugu cy’u Rwanda, Ruhumuriza James benshi bazi nka King James yamaze gutangaza ko yambitswe impeta y’urukundo n’umusore witwa Fahad barimo kwitegura kurushinga.

Ishimwe Elcy, umukobwa wavugwaga kuba ari mu rukundo na King James
Ishimwe Elcy, umukobwa wavugwaga kuba ari mu rukundo na King James



Ahagana mu mwaka wa 2015 nibwo amakuru yagiye akwirakwira hirya no hino bavuga ko ngo Elcy na King James bari mu munyenga w’urukundo ndetse ngo bashobora no kuzakora ubukwe mu minsi ya vuba, gusa ba nyiri ubwite bo birinze kugira icyo babivugaho, rimwe na rimwe bakabihakana bivuye inyuma.

Mu minsi ishize, Elcy mu rwego rwo gukuraho urujijo yashyize hanze amafoto abiri y’umusore witwa Fahad maze atangaza ko ariwe mwami w’umutima we ndetse ngo bakaba bashobora kuzarushinga mu minsi mike.

Elcy aherutse gutangaza kwerekana umusore bakundana
Elcy aherutse gutangaza kwerekana umusore bakundana



Elcy aherutse gutangaza kwerekana umusore bakundana

Kuri ubu uyu mwari yashimangiye ko agiye kubana na Fahad nyuma yo gutangaza ko yemeye kuzamubera umugore ndetse akaba yambitswe impeta ihamya urukundo.

Elcy yatangaje ko yambitswe impeta
Elcy yatangaje ko yambitswe impeta



Ishimwe Elcy abinyujije ku rukuta rwa Instagram yashimangiye ko yemereye Fahad kuzamubera umukunzi we iteka ryose.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU