Umukinnyi w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya KAC Kenitra Fc  kuri ubu yamaze guhindura ikipe aho yerekeje mu ikipe ya Jeunesse sportive El Massira nayo yo muri Maroc.





Emery Bayisenge myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda wakiniraga KAC Kenitra mu cyiciro cya kabiri muri Maroc, kuri arabarizwa muri Jeunesse sportive El Massira azakinamo kugeza muri Mutarama 2018 akabona gushaka ahandi yerekeza.

Bayisenge wakiniye ikipe ya APR FC mbere yo kujya muri KAC Kenitra FC akahamara umwaka umwe w’imikino 2016-2017, haje umwanzuro wo kuyivamo nyuma yuko imanutse mu cyiciro cya kabiri. Bayisenge yari yayigezemo kuwa 23 Kanama 2016.


Emery Bayisenge azaza yambara nimero 33 mu ikipe ye nshya

Jeunesse sportive El Massira niyo ihagarariye agace ka Laayoune mu ntara y’amajyepfo y’igihugu cya Maroc. Iyi kipe yashinzwe mu 1977 ikaba yambara imyenda y’amabara y’umutuku, umweru n’icyatsi. Bakinira kuri  Stade ya Mohamed-Laghdaf yakira abanatu ibihumbi 20 (20.000 Places) igatozwa na Najib Hannouni.


TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU