Evariste Mutuyimana wari umunyezamu wa Rayon Sports yashyinguwe kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2017, mu irimbi ry’ i Rusororo mu muhango wari witabiriwe n’abakunzi b’iyi kipe ndetse n’ab’umupira w’amaguru muri rusange, mu kababaro n’agahinda batewe n’urupfu rwa nyakwigendera.

Umurambo wa Evariste Mutuyimana petabyte Imana azize urupfu rutunguranyeEvariste Mutuyimana wavutse mu 1988 yitabye Imana kuwa Kabiri tariki 12 Nzeri 2017 azize urupfu rutunguranye kuko byamenyekanye ko yashizemo umwuka mu gitondo nyamara yari yaryamye ameze neza nk’ibisanzwe.

Mutuyimana wari umaze umwaka ari umunyezamu w’Ikipe ya Rayon Sports yasezeweho mu cyubahiro n’abo mu muryango we barimo nyina usanzwe aba muri Kenya; abakunzi b’ikipe yakiniraga ya Rayon Sports, abo mu makipe yanyuzemo nka Kiyovu Sports, Police FC, Sofapaka FC yo muri Kenya, abanyamakuru ba siporo bantandukanye, ubuyobozi bwa Ferwafa, Komite Olempike n’abandi benshi.

Umuhango wo gusabira no gusezera nyakwigendera Mutuyimana wakorewe muri Kiliziya Regina Pacis i Remera saa 13h00 z’amanywa, ukurikirwa n’ishyingurwa mu marimbi y’ I Rusororo aho byari agahinda kenshi kavanze n’amarira cyane cyane ku bo mu muryango wa nyakwigendera.

Perezida wa Rayon Sports Gacinya Chance Denis mu ijambo rye, yijeje umuryango we ko azakomeza kuwuba hafi, by’umwihariko buri tariki 12 Nzeri hakazajya hategurwa umukino wo kumwibuka ndetse amafaranga avuyemo akazajya afasha umwana w’umuhungu asize mu mibereho ye no gukomeza amasomo.

Umutoza wa Rayon Sports, Karekezi Olivier yari kumwe n’umugore we Niwin Sorlu
Umutoza wa Rayon Sports, Karekezi Olivier yari kumwe n’umugore we Niwin Sorlu
Umutoza Okoko Godefroid mu batoza baherekeje Mutuyimana Evariste
Umutoza Okoko Godefroid mu batoza baherekeje Mutuyimana Evariste
Bashunga Abouba (ibumoso) na Ndayishimiye Eric Bakame basimburanaga mu izamu na Mutuyimana bababajwe n’urupfu rwe
Bashunga Abouba (ibumoso) na Ndayishimiye Eric (Bakame) basimburanaga mu izamu na Mutuyimana bababajwe n’urupfu rwe

Ndoli Jean Claude, umunyezamu wa Kiyovu Sports, na we yari ahari
Ndoli Jean Claude, umunyezamu wa Kiyovu Sports, na we yari ahari
Abakinnyi ba Rayon Sports nibo bari batwaye umurambo wa Mutuyimana
Abakinnyi ba Rayon Sports nibo bari batwaye umurambo wa Mutuyimana
Claude Muhawenimana (ibumoso), Perezida w’abafana ba Rayon Sports
Claude Muhawenimana (ibumoso), Perezida w’abafana ba Rayon Sports
Perezida wa Rayon Sports, Gacinya Chance Denis, yijeje umuryango wa Mutuyimana kuzakomeza kuwuba hafi
Perezida wa Rayon Sports, Gacinya Chance Denis, yijeje umuryango wa Mutuyimana kuzakomeza kuwuba hafi
Umufana wa APR FC uzwi nka Nyiragasazi yifatanyije na bagenzi be baherekeza Mutuyimana
Umufana wa APR FC uzwi nka Nyiragasazi yifatanyije na bagenzi be baherekeza Mutuyimana
Visi Perezida wa Ferwafa, Kayiranga Vedaste, yihanganishije umuryango wa Mutuyimana
Visi Perezida wa Ferwafa, Kayiranga Vedaste, yihanganishije umuryango wa Mutuyimana
Umubyeyi wa Mutuyimana yambitswe umudali umwana we yagombaga guhabwa mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund
Umubyeyi wa Mutuyimana yambitswe umudali umwana we yagombaga guhabwa mu irushanwa ry’Agaciro Development Fund

Inkweto n’uturindantoki Mutuyimana yakinanaga byose babimushyinguranye
Inkweto n’uturindantoki Mutuyimana yakinanaga byose babimushyinguranye
Abafana ba APR FC na bo bashyigikiye umuryango wa Rayon Sports
Abafana ba APR FC na bo bashyigikiye umuryango wa Rayon Sports
Abakinnyi bakinanaga na Mutuyimana muri Rayon Sports bamusezera bwa nyuma
Abakinnyi bakinanaga na Mutuyimana muri Rayon Sports bamusezera bwa nyuma
Abari bahagarariye ikipe ya Sofapaka yo muri Kenya Mutuyimana yakiniye
Abari bahagarariye ikipe ya Sofapaka yo muri Kenya Mutuyimana yakiniye
Abari bahagarariye Police FC yamenyekaniyemo cyane
Abari bahagarariye Police FC yamenyekaniyemo cyane
Abatoza ba Rayon Sports bashyira indabo ku mva ya Mutuyimana
Abatoza ba Rayon Sports bashyira indabo ku mva ya Mutuyimana
Abayobozi ba Rayon Sports barimo Perezida wayo Gacinya na Martin Rutagambwa umwungirije basezera kuri Mutuyimana
Abayobozi ba Rayon Sports barimo Perezida wayo Gacinya na Martin Rutagambwa umwungirije basezera kuri Mutuyimana
Itsinda rya Gikundiro Forever riha icyubahiro Mutuyimana
Itsinda rya Gikundiro Forever riha icyubahiro Mutuyimana Evariste
Tidiane Kone na Kwizera Pierrot (iburyo) bambaye udupira turiho amafoto ya Nyakwigendera
Tidiane Kone na Kwizera Pierrot (iburyo) bambaye udupira turiho amafoto ya Nyakwigendera
Umwana w’umuhungu, Mutuyimana yasize
Umwana w’umuhungu, Mutuyimana yasize

padiri asengera umurambo

Gusengera Mutuyimana bwa nyuma

umurambo wa mutuyimana ku mva

Abayobozi bakuru muri siporo barimo Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, batanze ubutumwa bw’ihumure ku muryango wa nyakwigendera.

Urupfu rwa Evariste Mutuyimana rwarabaye inkuru mbi ku bakunzi n’abakinnyi ba Rayon Sports, aho bagaragaje ko yabanaga neza na bagenzi be.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU