Nyuma yo gukora inama n’agatsiko gashinzwe amarusha mu ishyirahamwe ry’umukino w’amaguru mu Rwanda, abayobozi b’amakipe abiri yakinnye umukino w’igikombe cya Super Cup, APR FC na Rayon sport baka naniranwa hagafatwa umwanzuro wo kwiherera  hagafatwa umwanzuro ku bakozi bashinzwe amarushanwa muri ferwafa.



Kuri ubu ishyirahamwe ry’umukino w’amaguru mu Rwanda rimaze gushyira hanze imyanzuro y’ibyavuye mu mwiherero wakozwe n’akanama gashinzwe amarushanwa muri Ferwafa.

Iyi myanzuro yemeza ko umukino wahuzaga ikipe ya Rayon sport na APR fc warumaze kubonekamo ibitego 2-0, ku i tariki ya 23 nzeri 2017 ku munsi wa gatandatu mu karere ka Rubavu mu ntara y’iburengerazuba kuri stade ya Rubavu “Umuganda stadium” uzasubirwamo, ukazabera i Kigali kuri stade ya Nyamirambo tariki ya 27 nzeri 2017 i saa kumi z’umugoroba.



Uyu mukino biteganyijwe ko uzasubirwamo bagakina iminota 27 kubera ko amashanyarazi yabuze umukino ugeze ku munota wa 63 w’igice cya kabiri cy’umukino. Uyu mukino ibiciro bizaganywa ugereranyijwe n’uko ibiciro by’ umukino wabanje byari bihagaze.

Dore uko ibiciro bizaba bihagaze:

Mu myanya y’icyubahiro:5000

Ahatwikiriye:3000

ahasigaye hose:500



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU