Umushinga wa “Live Your Goals” ushinze gufasha abana bakiri bato gukina umupira w’amaguru mu buryo bwo gukuza impano zabo, bahereye cyangwa bibanze ku bana ba bakobwa, watangiye kuri uyu wakane tariki 14 nzeri 2017.




Uyu munshinga watangiriye mu Ntara y’amajyepfo mu karere ka Ruhango ku bigo by’amashuri abanza nka namely EP Amizero, EP Munini, GS Catholique Ruhango, EP ADEPR n’ikigo cyabereyeho igikorwa Indangaburenzi College of Education.

Ikigikora kitabiriwe n’abana ba bakobwa bagera kuri 200 bari hagati y’imyaka 6 kugeza kuri 12. Biteganyijwe ko ikigikorwa kizakomereza mu Ntara y’amajyepfo mu karere ka Muhanga Kuri uyu wagatanu mu gitondo.

Image result for Live Your Goals


Nyuma yo kuva mu majyepfo iki gikorwa kizakomeza mu cyumweru gitaha ku i tariki ya 19 nzeri 2017 mu turere dukurikira Kayonza, Gicumbi ku tariki ya 21 nzeri 2017 kizasorezwa mu karere ka Musanze ku tariki ya 22 nzeri 2017.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU