Kuri ubu hamaze kujya hanze bimwe mu biganiro Zari Hassan usanzwe ari umugore wa Diamond Platnumz yagiranye na Hassan Mobetto uvugwa kuba yarabyaranye na Diamond Platnumz ibi bikaba byabaye ikimenyetso ko uyu mwana yaba ari uwa Diamond.




Hashyizwe ahagaragara ibiganiro umuherwekazi akaba n’umugore w’umuhanzi Diamond, Zari Hassan, yagiranye n’umunyamideri Hamisa Mabeto uvugwa kuba yarabyaranye umwana na Diamond gusa iby’iyi nda bikaba bitaravuzweho rumwe cyane ko uyu muhanzi yabihakanye yivuye inyuma akemeza ko atigeze aryamana n’uyu mukobwa umushinja kumutera inda.

Nyuma y’aho uyu munyamideri ubwe ahamije ko yaryamanye na Diamond ndetse akanamutera inda, byabaye ingingo itaravuzweho rumwe cyane ko uyu muhanzi yahise abihakana yivuye inyuma yemeza ko atigeze aryamana n’uyu mugore dore ko umwana avuga ko yabyaranye na Diamond ari urubyaro rwe rwa kabiri.




Amafoto yashyizwe ku rubuga rwa Instagram agaragaza ibiganiro Zari Hassan yagiranye n’uyu munyamideri Hamisa Mabeta, uyu muherwekazi akaba n’umugore wa Diamond yashinje uyu munyamideri kuryamana n’umugabo we ndetse bikaza guteza impagarara zikomeye ahanini biturutse ku kuba Diamond Platnumz atarigeze yemera uyu mwana wavutse n’ubwo kugeza ubu yamwitiriwe, amazina yiswe n’uyu munyamideri akaba na nyine ari Abdul Nasseb ari nayo mazina Diamond yiswe n’ababyeyi.








Uyu mwana ukomeje kutavugwaho rumwe n’impande zombi yavutse mu kwezi kwa Kanama 2017 ahabwa amazina ya Abdul Nasseb ariko ushinjwa kumubyara ari we Diamond ntahwema kubyamaganira kure ndetse kuri we yanatangaje ko atifuza ko uyu mwana amwitirirwa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU