Barack Hussein Obama, uzwi nka Barack Obama yabaye Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika kuva mu mwaka wa 2009 kugeza 2017, ni umwe mu bagabo batazibagirana mu mateka y’abayobozi babayeho ku isi yose bitewe n’ibikorwa binyuranye yakoze.

Barack Obama
Barack Obama wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika



Uyu mugabo yavutse tariki 4 Kanama 1961, avukira Honolulu mu ntara ya Hawaii muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Se umubyara ni Umunyakenya witwa Barack Obama Sr, naho nyina akaba umuzungukazi w’ Umunyamerika witwa Anna Dunham.

Barack Obama yashakanye na Michelle Obama bakaba bamaze kubyarana abana babiri b’abakobwa aribo Malia Ann Obama na Sasha Obama

Barack Obama yashakanye na Michelle Obama bakaba bamaze kubyarana abana aribo Malia Ann Obama na Sasha Obama
Barack Obama yashakanye na Michelle Obama bakaba bamaze kubyarana abana babiri;Malia Ann Obama na Sasha Obama

Touchrwanda twabateguriye icyegeranyo cy’ibintu utigeze umenya kuri Barack Obama

Obama akunda gukina umukino wa Basketball

Kuva mu busore bwe kugeza mu myaka agezemo ubu ngubu, Barack Obama akunda cyane gukina umukino wa Basketball, akaba yaratangiye kuwukunda cyane ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye, nyuma aza kuyobora Amerika ari nabwo akajya acishamo akawukina ndetse rimwe na rimwe akajya kureba imikino ikomeye yo muri NBA.




Barack Obama ntashobora kurara atariye Pome

Mu buzima bwa Obama ngo yakuze akunda kurya Pome cyane, ndetse ajya gucika ku ngeso yo kunywa itabi abaganga bari baramutegetse ko agomba kujya akora siporo, Akarya indyo zifite intungamubiri zihagije maze yarangiza iwe ntihabure imbuto ziganjemo Pome kugira ngo akomeze agire ubuzima buzira umuze.

Obama ni umufana ukomeye wa Spider Man

Barack Obama ngo akunda cyane kureba filime no gusoma ibitabo bya Spider Man, kuko ngo biramufasha cyane mu buzima bwe bwa buri munsi, akenshi ngo akiri umusore wasangaga yicaye mu cyumba cye yifungiranye arimo gusoma ibitabo bishushanyijemo Spider Man cyangwa se areba izindi filime zikoze mu buryo bw’ibishushanyo.

Obama yigeze kujya amurika imideli mu kigo cya Harvard

Obama kuva mu busore bwe yakundwaga cyane n’abagore benshi, bikaba akarusho muri Kaminuza ya Harvard kuko yigeze kujya amurika imideli maze abagore benshi bakamukundira uburyo yitwaraga ndetse n’imyambarire ye.

Obama akunda gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane

Akenshi usanga abayobozi bakomeye baba bafite abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zabo, kuri Obama we ngo si uko bimeze kuko uyu mugabo yaciye agahigo ko gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, si ibyo gusa kandi kuko mu minsi ishize aherutse guhabwa igihembo cy’umuntu washyize amagambo yafashije benshi ku rubuga rwa Twitter.




Obama afite imbaraga nyinshi kurusha uko agaragara.

Burya akenshi umuntu usanga afite imbaraga zo gukora ibintu runaka k’uburyo n’abantu babimushimira, Kuri Barack Obama we ngo afite imbaraga zirenze uko agaragara kuko ngo haba mu bitekerezo no mu mikorere ye haba higanjemo ubwenge bwinshi k’uburyo benshi batangazwa n’imbaraga afite mu mitekerereze ye.

INDI NKURU WASOMA

Ibintu biteye amatsiko utigeze umenya kuri Jackie Chan



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU