Lionel Andrés “Leo” Messi ni umukinnyi w’ikirangirire muri Ruhago, akaba yarabaye ikimenyabose ku isi ya rurema bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa agenda akora.

Umukinnyi w’ikirangirire muri Ruhago, Lionel Andrés Messi
Umukinnyi w’ikirangirire muri Ruhago, Lionel Andrés Messi 




Messi w’imyaka 30 yavukiye mu gihugu cya Argentine mu gace ka Rozario akaba yarabyawe n’ababyeyi bitwa Jorge Messi na Celia Cuccittini, Messi ni umwana wa gatatu mu muryango w’abana bane.

Lionel Messi ni umugabo wubatse urugo akaba yarakoze ubukwe n’umukunzi we Antonio Rocccuzzo bamaze kubyarana abana babiri bitwa Thiago Messi na Mateo Messi.

Messi ni umwe mu bakinnyi ba mbere bakomeye ku isi ya rurema akaba yaragiye yegukana ibihembo binyuranye birimo nk’imipira ya Zahabu, Inkweto za Zahabu n’ibindi byinshi.

Touchrwanda twabateguriye icyegeranyo cy’ibintu biteye amatsiko wamenya kuri Lionel Messi

1.Messi ari muri ba rutahizamu ba mbere ku isi bagufi

Abazi Messi cyane bamuziho kuba ari mugufi, mu myaka yashize atarajya mu ikipe ya FC Barcelone yari mugufi bikabije gusa amaze kwerejeza I Barcelone bamuhaye imiti abasha kwiyongera mu burebure.




2.Messi niwe mukinnyi muto watoranyijwe mu bahatanira igihembo cy’umukinnyi w’umwaka ukomeye ku isi(FIFA World Player of the Year), aho hari mu mwaka wa 2008 gusa ntago yagize amahirwe yo kwegukana intsinzi.

3.Messi niwe mukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka y’ikipe ya FC Barcelone, ibi bikaba byaratumye ikipe ya Barcelone ikomeza guca agahigo ndetse itangaza ko nihagira ikipe yifuza kugura Messi izacibwa akayabo k’amafaranga atagira ingano.

4.Messi akunda kurya inshuro nyinshi ku munsi

Abakinnyi benshi bazwiho gukunda gufata amafunguro menshi kandi inshuro nyinshi, ku ruhande rwa Messi nawe ni uko kuko ngo akunda kurya inshuro nyinshi ku munsi, iyo bari mu myitozo ntashobora gutangira atariye.

Messi akunda kurya inshuro nyinshi ku munsi
Messi akunda kurya inshuro nyinshi ku munsi

5.Umwana wa Messi w’imfura yamaze gusinyishwa amasezerano mu ikipe ya Barcelona




Ikipe ya FC Barcelone yasinyishije Thiago Messi umwana w’imfura wa Messi amasezerano yo kuzayikinira amaze amasaha 72 avutse, ibi bakaba barabikoze mu rwego rwo kwerekana ko bashaka kubaka ikipe ikomeye mu myaka iri imbere.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU