Onika Tanya Maraj benshi bamenye ku izina rya Nicki Minaj ni umuhanzikazi ukomeye ku isi, akaba yarabaye ikimenyabose bitewe n’imiterere ye ivugisha benshi ku isi.



Onika Tanya Maraj benshi bamenye ku izina rya Nicki Minaj afite imiterere ivugisha benshi
Onika Tanya Maraj benshi bamenye ku izina rya Nicki Minaj afite imiterere ivugisha benshi

Nicki Minaj yavutse tariki ya 8 Ukuboza muwi 1982, avukira mu gace ka St. James ho muri Trinidad na Tobago, yabyawe n’ababyeyi babiri bitwa Robert Maraj na Carol Maraj

Abantu benshi bakunze kubona Nicki Minaj mu mashusho y’indirimbo ntibabashe kumenya ibijyanye n’ubuzima bwe bwihariye.




Touchrwanda twabateguriye icyegeranyo cy’ibintu byihariye wagakwiye kumenya ku buzima bwa Nicki Minaj

Umuraperi Nicki Minaj yigeze gushaka kwica Se umubyara
Umuraperi Nicki Minaj yigeze gushaka kwica Se umubyara

Nicki Minaj yigeze gushaka kwica Se umubyara

Se wa Nicki yari umunywi w’ibiyobyabwenge cyane ndetse ngo yajyaga agurisha ibikoresho byo mu nzu yabo kugira ngo abone amafaranga yo kugura ibiyobyabwenge, rimwe yigeze gushaka gutwikira mu nzu Nyina wa Nicki Minaj bituma Nicki ubwe afata umwanzuro wo kumuhitana nubwo atabikoze.

Nicki Minaj yakuze urerwa na Nyirakuru

Nicki Minaj ubusanzwe yavukiye mu gaceka Saint James ho muri Trinidad and Tobago, akaba yarabanaga na Nyirakuru mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Jamaica ari naho yamamariye cyane mu itsinda rya Queens.

Nicki Minaj ahora yicuza Tatuwaje imwe iri ku mubiri we

Ni kenshi uzabona mu mashusho ya Nicki Minaji yishushanyijeho ibintu byinshi gusa burya ngo ku mubiri we hariho Tatuwaje imwe yonyine iherereye ku kaboko, ikaba yanditseho amagambo yo mu rurimi rw’igishinwa avuga ngo “Imana iteka ihorana nawe,” yayishyizeho afite imyaka 16 gusa ngo kugeza nanubu aracyarimo kubyicuza.




Nicki Minaj niwe muhanzikazi w’umuraperi waciye agahigo ko kugaragara ku rutonde rwa Forbes inshuro nyinshi

Forbes izwiho gukora intonde zinyuranye z’uburyo abantu barushanwa ibintu runaka yagaragaje ko Nicki Minaj ariwe mukobwa w’umuraperikazi wagaragayeho cyane inshuro nyinshi kurusha abandi bose ku isi mu binjije agatubutse(Richest Female Rapper).

Nicki Minaj afana cyane Jay Z

Kuva mu bwana bwe, Nicki Minaj ngo yakundaga kumva indirimbo za Jay Z ndetse amaze no kwamamara yajyaga yifashisha imirongo y’indirimbo za Jay Z mu rwego rwo kwandika ize.

INDI NKURU WASOMA

Ibintu bitangaje utigeze umenya kuri Barack Obama

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU