Umuririmbyi ukomeye mu gihugu cy’u Rwanda, Ngabo Medard Jobert nyuma yo gukora igitaramo kitazibagirana mu mitwe ya benshi yagize icyo atangaza.




Tariki ya 02 Nzeli 2017 nibwo Meddy yataramiye abakunzi be mu gitaramo cya Mutzig Beer Fest cyabereye I Nyamata muri Golden Tulip.

Meddy yataramye biratinda

Meddy yakoze igitaramo cy'amateka mu Rwanda

Kuva ku bafana ba Meddy, Abateguye iki gitaramo, na Meddy nyirizina bose bishimiye cyane uburyo iki gitaramo cyagenze by’umwahariko kuri Meddy wari umaze imyaka irenga irindwi adataramira abanyarwanda.




Nyuma yo kuririmba Meddy yavuze akari ku mutima we, ndetse anashimira abanyarwanda bose baje kwifatanya nawe.

Meddy yacuranze Gitari

Meddy yagize ati “Mu byukuri, kiriya n’igitaramo kitazibagirana mu buzima bwanjye, urukundo rw’abanyarwanda ntaho rwagiye, ibi bifunguye inzira nyinshi zizatuma umuziki nyarwanda urushaho gukomeza gutera imbere, Ndashimira buri wese wigomwe gahunda ze akaza kwifatanya nanjye.”

Tubibutse ko Meddy mbere yo gusubira muri Amerika azabanza gukora ibitaramo binyuranye bizabera mu ntara z’igihugu.



Meddy mbere yo gusubira muri Amerika azabanza gukora ibitaramo binyuranye bizabera mu ntara z’igihugu.
Meddy mbere yo gusubira muri Amerika azabanza gukora ibitaramo binyuranye bizabera mu ntara z’igihugu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU