Umuraperi Hakizimana Aman wamenyekanye cyane ku izina rya Ama-G The Black mu buhanzi yashyize hanze ifoto itavuzweho rumwe n’abahanzi nyarwanda cyane cyane abaraperi.

Ifoto Ama-G yashyize hanze ntivugwaho rumwe
Umuraperi Hakizimana Aman wamenyekanye cyane ku izina rya Amag The Black



Amag akunzwe cyane mu ndirimbo nka Ikiryabarezi, Lipstick, Ntaho Tuzajya n’izindi nyinshi zitandukanye.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Ama-G yashyizeho ifoto igaragaza uburyo abahanzi nyarwanda bagenda barutanwa mu kwinjiza amafaranga, gusa abantu bibajije byinshi bamwe bemeranya nawe, abandi bamutera umugongo.

Kuri iyo foto, Ama-G yagaragaje uburyo abahanzi baririmba injyana ya RnB binjiza agatubutse ndetse bakabona n’amafaranga yo kujya kwishimisha, Afro Beat yagaragaje ko irimo amafaranga atari make kandi atari na menshi, ageze ku baraperi yerekanye ko nta faranga na rimwe riba muri iyi njyana, ashimangira ko abaririmba Hip Hop ari imfubyi zirera mu gakino.

Ifoto Ama-G yashyize hanze ntivugwaho rumwe
Ifoto ya Amag The Black agereranya uburyo abahanzi nyarwanda binjiza

Bamwe mu bakunze be bemeranyije nawe cyane gusa ku ruhande rw’abaraperi bagenzi be ntago bumva neza uburyo iyi njyana itabamo amafaranga kuko abenshi bataranga ingero z’abahanzi bakomeye mu gihugu imbere bafite ifaranga kandi bakora Hip Hop, muri abo twavuga Riderman, Bulldog, n’abandi.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU