Umuraperi Ama G The Black nyuma yaho hagiye hanze ikiganiro yagiranye n’umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana Theo Bosebabireba abakunzi bibihangano bye bamusabye kuzaza yitabira igitaramo cya Seka Live bitewe nuburyo asetsamo. 

Umuraperi Hakizimana Aman wamenyekanye cyane ku izina rya Amag The Black



Ama G The Black numwe mu bahanzi bakunzwe cyane bitewe nibihangano bye birimo ubutumwa bwubaka abanyarwanda dore ko abenshi bemeza ko uyu muhanzi akenshi avugira rubanda rugufi akaba anaherutse gushyira hanze amashusho yindirimbo ye yise “Ntaho Tuzajya”uyu muhanzi kandi akaba yaranamenyekanye muri Filime yitwa Seburikoko aho akina yitwa Rukara aho benshi bemeza ko afite impano yo gusetsa abantu.

Kubera udushya twe twinshi nitwo dutuma abakunzi be bamwifuriza kuzaza yitabira ibitaramo byurwenya




Uyu muhanzi hakaba hagiye hanze amajwi ye aho yarari kuvugana numuhanzi Theo Bosebabireba abenshi mu bakunzi ba muzika ye bumvise aya majwi bakaba bagiye bamusaba ko nawe yazaza yitabira igtaramo cya Seka Live ubusanzwe gihuriramo abantu batandukanye bafite impano yo gusetsa dore ko nuyu musore iyi mpano ayibitseho.

Uyu muhanzi akenshi akunda kurangwa nudushya twinshi

Uyu muhanzi kuri ubu wamaze gushyira hanze amashusho yindirimbo ye Ntaho Tuzajya ndetse akaba anatangaza ko afite nizindi ndirimbo nyinshi yakoze atarashyira hanze dore ko yemeza ko kuriwe ubu ntagihe cyo guhagarara ahubwo agomba guhora afite igihangano gishya hanze.



Kanda hano wumve ibyo Ama G yavuze byatumye benshi bamwifuriza kujya muri Seka Live

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU