Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Nzeli 2017, umuririmbyi ukomeye mu gihugu cya Nigeria, Douglas Jack Agu wamenyekanye ku izina rya Runtown yakoze igitaramo gikomeye i Kigali, cyaranzwe n’udushya twinshi.

Runtown yishimiwe i Kigali Runtown yishimiwe i Kigali




Ahazwi nko muri Parking ya Stade Amahoro i Remera hari umubare w’abakunzi ba muzika biganjemo cyane abakobwa ubona ko bafite amatsiko yo kuza kubona Runtown na Sheebah babataramira imbona nkubone.

Abakobwa bafite uburanga nibo bari bitabiriye igitaramo cya Runtown
Abakobwa bafite uburanga nibo bari bitabiriye igitaramo cya Runtown

Abakobwa bafite uburanga nibo bari bitabiriye igitaramo cya Runtown Abakobwa bafite uburanga nibo bari bitabiriye igitaramo cya Runtown

Guhera ku isaha ya saa moya z’umugoroba kugeza ahagana saa yine nta muhanzi numwe wari wagakandagiza ikirenge ku rubyiniriro, abantu bahatwaga imiziki ituruka kwa Dj.

Abahanzi nyarwanda barimo Charly&Nina hamwe na Bruce Melodie nibo babanje ku rubyiniriro maze bataramira abantu indirimbo zabo zinyuranye zagiye zikundwa cyane hano mu Rwanda gusa bakoresheje iminota mike cyane k’uburyo wabonaga ko batahaye agaciro kanini iki gitaramo.




Umuhanzikazi Sheebah Karungi niwe wakurikiye ku rubyiniriro maze yerekana itandukaniro rihambaye, bituma abantu bamukunda birushijeho bitewe n’uburyo yirekuye cyane ku rubyiniriro.

Sheebah Karungi yabyiniye i Kigali biratinda
Sheebah Karungi yabyiniye i Kigali biratinda
Imyambarire ya Sheebah ku rubyiniriro yanyuze benshi
Imyambarire ya Sheebah ku rubyiniriro yanyuze benshi

Sheebah Karungi yishimiwe i Kigali

Uyu mukobwa wigeze gukora akazi ko kumasura yerekanye ko atabyibagiwe maze abyinira abantu yikuye imyambaro ye yose asigaranye ikariso n’isutiya maze abantu bamukurira ingofero, mu ndirimbo yaririmbye harimo Go down Low,  Ice Cream, The Way, John Lambo, Wadawa, Binkolera yakoranye na The Ben, maze asoreza kuri Farmer na Nkwatako.

Runtown yishimiwe i Kigali Runtown yishimiwe i Kigali

Runtown wari utegererezanyijwe amatsiko menshi niwe muhanzi wahise akurikira ku rubyiniriro maze abakunzi be barishima cyane, nawe agaragaza ko yishimiye gutaramira abanyarwanda ndetse atangaza ko akunda umujyi wa Kigali by’ikirenga.



Runtown yishimiwe i Kigali Runtown yishimiwe i Kigali Runtown yishimiwe i Kigali Runtown yishimiwe i Kigali

Nkuko byari byaratangajwe mbere y’iki gitaramo, Runtown yahanganishije abakobwa bazi kuzunguza ikibuno, maze uwahize abandi ahabwa amafaranga menshi bivugwa ko agera ku madorali 1000.

Abakobwa bahanganye mu kubyina kugira ngo begukanye ifaranga
Abakobwa bahanganye mu kubyina kugira ngo begukanye ifaranga
Uyu niwe mukobwa wahize abandi mu kubyina maze ahabwa amafaranga
Uyu niwe mukobwa wahize abandi mu kubyina maze ahabwa amafaranga

Nyuma yo guhanganisha abakobwa, Runtown yakomeje gutaramira abakunzi be abinyujije mu ndirimbo ze zikunzwe nka Lagos To Kampala yakoranye na Wizkid, The Weekend yaririmbanye na Sheebah, Bend Down Pause, n’izindi nyinshi maze asoreza mu yitwa Mad Over You ikunzwe cyane mu Rwanda maze abantu barishima cyane.



Runtown yaririmbanye na Sheebah indirimbo bakoranye
Runtown yaririmbanye na Sheebah indirimbo bakoranye

Runtown yishimiwe i Kigali



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU