Ifunguro rya nyaryo hari inyongera z’ingenzi cyane  biba bitagomba kuburaho bitewe n’impamvu za ngombwa rigira mu kugirango ubuzima bw’umuntu burusheho kuba bwiza kandi bube buzira umuze.

Image result for avocado



Avoka ni imwe mu mbuto zifitiye umumaro munini uyirya nubwo benshi batabiha agaciro bigenewe bitewe no kutamenya niba wajyaga ubona avoka nk’ibisanzwe ukumva kuba wayirya cyangwa ntuyirye ari kimwe hinduka kuko izi ni zimwe mu mpamvu ziguhamiriza ubwiza bwayo ku ifunguro.

1.Avoka irinda umuvuduko w’amaraso ukabije kuko yo ikungahaye kuri potassium ifasha amaraso gutembera neza mu mubiri.

2.Avoka yo ibasha gusohora imyanda mu mubiri kuko iyo wariye ibiryo birimo karoti na epinari bifatanyiriza hamwe gusohora iyo myanda mu mubiri ugasigara umeze neza cyane.

3.Avoca yifitemo ubushobozi buhambaye bwo kugabanya ububabare mu mubiri nk’igihe unaniwe uvuye muri siporo cyangwa se mu kazi,iyo uriye avoka ufite ububabare biragufasha cyane.

4.Igogora ryorohera cyane umubiri iyo wariye hanyuma ukongeraho avoka kuifunguro ryawe kuko ibiryo bimanuka mu nzira zabyo neza neza kandi vuba cyane kuko 13% bigize avoka aricyo bimara.

5.ku bagore batwite avoka ni ingenzi cyane kuko ifasha umwana uri mu nda gukura neza cyane kuko yifitemo vitamin B6 na potassium.

  1. Avoka yakurinda kubyibuha cyane: Bitewe n’uko avoka zibitsemo fibre ifasha umuntu kumva ahaze cyane umwanya munini bishobora gutuma utaryagagura buri kanya bityo abantu bafite ibiro byinshi bariye avoka bibatera kutarya cyane bityo bikabafasha kutiyongera ibiro cyane.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU