Mu gitaramo cyari cyateguwe na Skol bakaba bari batumiyemo umuhanzi ukunzwe cyane uturuka mu gihugu cya Nigeria Tekno hagaragaye impamvu zitandukanye zagaragaje imitegurire mibi yiki gitaramo.





Mu gitaramo cyabaye kuri iki cyumweru cyari cyateguye na Skol cyikabera muri Camp Kigali aho bari batumiyemo umuhanzi ukunzwe cyane kurwego mpuzamahanga Tekno wo mu gihugu cya Nigeria cyagarayemo imitegurire mibi itandukanye tukaba twagerageje kurebera hamwe zimwe mu mpamvu 5 zagaragaje imitegurire mibi yiki gitaramo.

  1. Kuba ubwabo batari bazi igihe uyu muhanzi aragerera mu Rwanda

Uyu muhanzi wari uvuye mu gihugu cya Kenya aho yaravuye gutaramira i Nairobi abateguye iki gitaramo bakaba bari bavuze ko uyu muhanzi agomba kugera i Kigali mu gitondo cya kare byatumye itangazamakuru rihabyukira nyamara biza kugera saa sita uyu muhanzi atarahagera abateguye iki gitaramo baje gutangaza ko byahindutseho gato uyu muhanzi aragera i Kigali saa munani ntabwo izi saha uyu muhanzi ntiyigeze ahagera byaje kugaragaza ko nabo ubwabo batazi neza igihe uyu muhanzi ari buhagerere ndetse bamwe mu bateguye iki gitaramo bari batangiye kuvuga ko uyu muhanzi ashobora kutaza ibi bikaba bigaragaza imitegurire mibi.



2. Kuba iki gitaramo cyarajyanywe ahantu hatamenyerewe kubera ibitaramo

Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali aho bimaze kugaragara ko ibitaramo bibera aha hantu bitajya byitabirwa cyane aho twavuga nkigitaramo cya Darassa cyahabereye cyitabiriwe nabantu bake cyane ndetse nigitaramo cyahabereye ubwo Rayon Sport yishimiraga igikombe cya Shampiyona ibi rero bikaba bigaragaza imitegurire mibi gufata umuhanzi ukunzwe cyane nka Tekno ukamujyana Camp Kigali.

3. Kwigizwa inyuma kwamasaha kwigihe igitaramo cyari gutangirira bikabije

Iki gitaramo byari byavuzwe ko kigomba gutangira ku isaha ya saa munani nyamara siko byagenze kuko byaje kugera saa tatu zijoro nta muhanzi numwe urajya ku rubyiniro ibi byaje no gutuma bamwe mubaje kare bari baguze amatike bataha batarebye igitaramo bitewe nuko amasaha yari yakuze kandi ari abakuze bari bazanye nabana babo bahitamo kwitahira kugirango nabana babo baze kubona uko bajya ku masomo mu gitondo ibi byaje kugaragaza imiteguire mibi yiki gitaramo.

4. Kuba iki gitaramo kitaramamajwe kuburyo buhagije

Iki gitaramo byaragagaye ko kitigeze cyamamazwa kuburyo bihagije aho wasangaga hari benshi batari baziko iki gitaramo kiri bube bitandukanye nibindi bitaramo bigenda bibera mu Rwanda aho usanga benshi mugihe nigitaramo kikibura igihe ngo kibe abenshi baba baziko kiri bube.

Ibi byose bikaba byaragiye bigaragaza imitegurire mibi yiki gitaramo kuburyo abacyitabiriye batigeze babyishimira.



INDI NKURU WASOMA

Abakobwa banywaga itabi rya Shisha nibo bari biganje mu gitaramo cya Tekno Miles

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU