Umuririmbyi Leon Dile ukomeje kwigarurira imitima ya benshi mu njyana ya Afrobeat yashyize hanze amashusho y’indirimbo Yaramaramaje yakoranye na Bulldog yiganjemo ibikoresho bitamenyerewe cyane mu ndirimbo zo mu Rwanda.



Umuhanzi Leon Dile yicaye ku ndogobe
Umuhanzi Leon Dile yicaye ku ndogobe

Leon Dile wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Mabuja, Bucura, Ndagukumbuye, n’izindi nyinshi yiyunze umuraperi Bulldog maze bashyira hanze amashusho y’indirimbo yitwa Yaramaramaje akoze mu buryo bwatunguye benshi.



Mu mashusho y’iyi ndirimbo higanjemo Ingamiya, n’indogobe bisanzwe bitamenyerewe cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda

Bulldog na Leon Dile bakoresheje ingamiye n'indogobe mu mashusho y'indirimbo yitwa Yaramaramaje
Bulldog na Leon Dile bakoresheje ingamiye n’indogobe mu mashusho y’indirimbo yitwa Yaramaramaje

Mu kiganiro na Touchrwanda, Leon Dile yatubwiye ko yahisemo gukoresha ingamiya n’ indogobe mu mashusho ye mu rwego rwo kwerekana umwihariko mu bihangano bye.



Kanda hano urebe Yaramaramaje ya Leon Dile na Bulldog

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU